Imwe mu mico myiza n’imyifatire byaranze umukobwa w’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalih) Fatimah az-Zahra (alayha salaam) ni ugusabira abandi mbere y’uko yisabira no gukunda no kubanira neza abaturanyi…

Bivuye ku mfura ye Imam Hassan al-Mudjibatah (alayhi salam) yaravuze ati:

رَأَيْتُ أُمِّی فَاطِمَةَ ع قَامَتْ فِی مِحْرَابِهَا لَيْلَةَ جُمُعَتِهَا فَلَمْ تَزَلْ رَاكِعَةً سَاجِدَةً حَتَّى اتَّضَحَ عَمُودُ الصُّبْحِ وَ سَمِعْتُهَا تَدْعُو لِلْمُؤْمِنِينَ وَ الْمُؤْمِنَاتِ وَ تُسَمِّيهِمْ وَ تُكْثِرُ الدُّعَاءَ لَهُمْ وَ لَا تَدْعُو لِنَفْسِهَا بِشَيْ‏ءٍ فَقُلْتُ لَهَا يَا أُمَّاهْ لِمَ لَا تَدْعِينَ لِنَفْسِكِ كَمَا تَدْعِينَ لِغَيْرِكِ فَقَالَتْ يَا بُنَيَّ الْجَارَ ثُمَّ الدَّار

Nabonye mama wanjye Fatimah (aalyha salaam) mu ijoro rishyira umunsi w’ijuma ahagaze aho yasengeraga ibihagararo by’ijoro yunama unubama kugeza mu rukerera, (muri uko kunama no kubama kwe) numvaga arimo asabira abemeramana n’abemeramana kazi arimo abavuga mu mazina arinako akomeza kubasabira ku bwinshi ariko numva atisabira we ubwe niko kumubaza nti:

“Yewe Mawe! Kuki utisabira nk’uko urimo usabira abandi?”

Aransubiza ati:

“Mwana wanjye! MBERE NA MBERE ABATURANYI NYUMA URUGO“.

🎯 kuririra Fatimat az-Zahra (alayha salaam) ni byiza ni iby’agaciro gahambaye ariko gushyira mu ngiro inyigisho tumukuraho ni byo by’agaciro kurusha byose!

📚ILALU AL-ASHARA’IU (sheikh Swadiq) Umz1 Urp 181 H1

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here