Fatimat Zahra[salaamullahi alayha] ni we wahesheje agaciro umwana w’umukobwa ndetse n’umugore muri rusange, Fatimat Zahara kandi ni we muyoboro ubutumwa bwahawe se intumwa y’Imana bwakomerejemo.

Turi mu minsi yiswe iminsi ya Faatima cyangwa se ayyaam Faatimiyah ikaba ari iminsi y’akababaro, ishavu n’agahinda ku bw’urupfu rw’amaherere umuyobozi w’abagore bose b’isi yapfuye. Ntangiye rero mbihanganisha kandi mbakomeza, mukomere!

Ku bijyanye n’italiki nyayo y’itabaruka ry’umukobwa w’intumwa y’Imana Fatimat Zahra (a.s) abanyamateka bagira ukunyuranya ariko imvugo ebyiri nizo zirusha izindi kumenyekana cyane.
Itsinda rimwe rivuga ko Fatimat Zahra s.a yatabarutse taliki ya 13 Jamad al ulaa bagendeye kuri riwayat ivuga ko yitabye Imana nyuma y’iminsi 75 umubyeyi we intumwa y’Imana Muhammad [s] atabarutse naho irindi tsinda rikavuga ko Fatimat Zahra yitabye Imana taliki ya 3 Jamad thaani bashingiye kuri riwayat ivuga ko Fatima s.a yitabye Imana nyuma y’iminsi 95 umubyeyi n’umukunzi we intumwa y’Imana atabarutse.

Mu rwego rero rwo kwirinda ubwumvikane buke no kwimakaza umuco w’ubumwe no gukorera hamwe, abamenyi b’abashia bahisemo ko iminsi igihe kingana n’iminsi iri hagati y’ayo mataliki abiri cyajya gikoreshwa twibuka kandi twunamira urupfu rw’amaherere rwa Fatimat Zahra Sayyidat Nisaa il aalamina salaamulaahi alayha.
Ese Fatwimat Zahra twibuka, twunamira ni nde? Ni muntu ki?
Fatimat Zahra ni umutware w’abagore bo ku isi bose, ni igice cy’umubiri w’intumwa y’Imana nk’uko bigaragara muri riwayat y’intumwa ubwayo aho yakomeje ivuga ko urakaje Fatima aba arakaje intumwa ubwayo kandi ukunze Fatima aba akunze intumwa y’Imana ubwayo.

Fatima Zahra ni we wahesheje umwana w’umukobwa agaciro muri sosiyete yavukiyemo kandi Fatima Zahra ni we wabaye umuyoboro wo gukomeza k’ubutumwa bwahawe intumwa y’Imana Muhammad [s] kubera impamvu tugiye kuvuga.

Abarabu bo mu gihe cyitwaga icy’ubujiji babagaho ubuzima butagira umuco, ubuzima bushingiye ku mibereho yo mu miryango n’amoko, kuba bataragiraga umuco, ubutegetsi ndetse n’amategeko abagenga bahoraga bahangana mu matsinda yabo no ku mpamvu ntoya cyane, buri bwoko cyangwa umuryango kugirango babeho neza bagombaga kuba bihagazeho mu bijyanye n’ingufu zo kurwana.

Umuryango wabaga warabyaye abahungu benshi b’abasore bafite imbaraga zo guhangana no kurwana intambara, uwo ni wo muryango cyangwa ubwoko bwabaga bufite icyubahiro n’igitinyiro. Naho umuryango wabaga ufite abakobwa benshi badashobora kurwana bijyanye n’imiterere yabo y’umubiri, uwo ukaba ari umuryango usuzuguritse cyane muri iyo sosiyete.

Iyo rero ni yo mpamvu yatumaga umwana w’umukobwa atarahabwaga agaci rondetse n’umubyeyi wabyaye umukobwa bikamutera ipfunwe rikomeye cyane kugeza n’aho bamwe iyo babyaraga abana b’abakobwa babahambaga ari bazima. Si umwana w’umukobwa gusa utarahabwaga agaciro kuko n’umugore mukuru nta gaciro n’uburenganzira yagiraga.

Intumwa y’Imana rero yahawe ubutumwa bwo kugangahura iyo sosiyete no kurokora inyoko muntu, izana inyigisho zihabanye cyane n’ibyo abarabu bari baragize akamenyero kabo, kubahindura rero ntibyamworoheye kuko kuri bo bumvaga kandi bakibwira ko ari kuyobya abantu kandi nyamara mu by’ukuri arimo kubayobora abavana mu mwijima w’ubujiji abajyana mu mucyo w’ubumenyi, umuco nyawo no gusenga Imana imwe rukumbi Imana y’ukuri umugenga wa byose.

N’ubwo bwose abarabu b’injiji babonaga ko intumwa y’Imana Muhammad s iyobya abantu kandi batazashobora guhangana na we ngo bamutsinde, bari bafite ikizere kimwe gusa! Baravugaga bati ”izi nyigisho za Muhammad s ziyobya abantu, zizarangirana na we kuko nta muhungu agira ngo azamuzungure akomeze kwigisha izi nyigisho ze”
Bamwitaga inshike nyine bijyanye na wa muco wabo w’uko umuryango ufite abahungu ari wo muryango wabaga ukomeye kandi utinyitse, intumwa y’Imana rero mu rubyaro rwayo nta muhungu yagiraga kuko abahungu bayo batatu Abdullah, Qaasim na Ibraahim bari baritabye Imana bakiri bato cyane. Intumwa y’Imana yari ifite abakobwa bane gusa barimo: Zaynab, Ummu Kulthum, Ruqayat na Fatima Zahra s.a.
Mu kumwita inshike rero ku bwo kutagira umwana w’umuhungu, Allah swt abinyujije muri Quran ntagatifu yabahaye igisubizo kibongerera kwiheba no gucika integer igira iti:

بسم الله الرحمن الرحیم
إِنَّا أَعْطَيْنَاكَ الْكَوْثَرَ ﴿١﴾ فَصَلِّ لِرَبِّكَ وَانْحَرْ ﴿٢﴾ إِنَّ شَانِئَكَ هُوَ الْأَبْتَرُ (٣)

“Mu by’ukuri twe twaguhaye Kawthar(ibyiza byinshi n’imigisha myinshi) 1. Cyo kora isengesho kandi utange igitambo 2. Mu by’ukuri ukwita inshike ni we nshike 3.”

Abasobanuzi bose ba Quran bahuriza ku kuba Kawthar[imigisha n’ibyiza byinshi] ivugwa ari Fatimat Zahra s.a. Kandi koko ni we ubutumwa bwa se bwakomerejemo binyuze mu baimam b’abasigire b’intumwa y’Imana bakomotse mu rubyaro rwa Fatimat Zahra s.a, bityo abibwiraga ko ubutumwa n’inyigisho z’intumwa y’Imana zizarangirana na yo! Kandi abibwiraga ko umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange atagira agaciro basubiza amerwe mu isaho.
Nguko rero uko Fatimat Zahra ari we dukesha kugerwaho n’ubutumwa bw’ubuhanuzi bwahawe se Intumwa y’Imana Muhammad s ndetse akaba ari na we wagaragaje ko umwana w’umukobwa na we afite kandi akwiye guhabwa agaciro.
Hamwe n’ibi byose ariko ntibyabujije ko Zahra s.a apfa urupfu rw’agashinyaguro kuko mu gihe yari akiri mu gahinda k’urupfu rwa se, intumwa y’Imana. Fatimat Zahra yashowe mu bibazo by’amahugu y’ubwoko bubiri; ubwko bwa mbere ni amahugu ajyanye n’umutungo w’umurima uzwi ku izina rya Fadak wigabijwe maze atangira guhangana ashaka kugaruza uwo mutungo ndetse no kurenganurwa.
Hari kandi amahugu yakorewe umugabo we Aliy bn Abi Talib a.s ku bijyanye n’umurage intumwa y’Imana yari yarasigiye abaislamu, aho ubuyobozi bwa nyuma y’intumwa bwari bwarasigiwe Aliyin bn Abi Talib a.s ariko abambari ba Saqifa bari barangajwe imbere na Abubakar na Omar bihereza ubuyobozi, iki ndetse ni cyo cyabaye imbarutso n’intandaro y’urupfu rwa Fatimat Zahara s.a kuko ubwo aba bombi bazaga kwaka bay’at kuri Aliy bn Abi Talib a.s banze gukingurirwa, bimwe karibu, ariko bashaka kwinjira ku ngufu bakubita urugi rufata Fatmat wari inyuma yarwo rumuhwanya n’igikuta maze inda yari atwite ivamo binamuviramo uburwayi bwatumye yitaba Imana.
Inna lillahi wa inna ilayhi rajiuuna
Wa sayalamu ladhina dhwalamuu ayya munqalabin yanqalibuna.
Asalam alayki ya binta rasulillah
Asalam alayki ya Fatimat Zahra yaa binta Muhammad yaa qurata ayni rasuli yaa saydatanaa wa mawlaatanaa innaa tawajahnaa wastash’fa’naa wa tawasalnaa biki ilallah wa qadamnaaka bayna yaday haajaatinaa yaa wajihatan indallah ish’faii lanaa indallah

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here