URUGERO FATIZO RWA BURI KINTU GITANGIRWA ZAKAT AL-MAALI
- NAQDAYINU (Ubwoko bubiri bw’amabuye y’agaciro)
1) INGANO ITANGIRWA ZAKAAT:
⁃ ZAHABU : Zahabu itangirwa Zakat aruko igeze ku kigero kingana na Mithiqali 15
⁃ FEZA (Argent): Feza itangirwa Zakat aruko igeze ku kigero kingana na Mithiqali 105
- ZAKAT ITANGWA UKO INGANA:
Zakat itangwa kuri ibyo bintu bibiri ingana na 1/40 (kimwe cya mirongo ine) cy’ingano zaburikimwe muri byo.
Icy’itonderwa: Mithiqali imwe ijya kungana na Garamma 3.5gr
- AN’AAMU THALATHAH ( Ubwoko butatu bw’amatungo agendesha amaguru ane)
INGANO ITANGIRWA ZAKAT NA ZAKAT ITANGWA UKO BINGANA:
- INGAMIYA ( ubwoko bwazo bwose)
NO | INGANO Y’INGAMIYA ZITANGIRWA ZAKAT | ZAKAT ITANGWA UKO INGANA |
1 | Ingamiya 5 | Intama 1 |
2 | Ingamiya 10 | Intama 2 |
3 | Ingamiya 15 | Intama 3 |
4 | Ingamiya 20 | Intama 4 |
5 | Ingamiya 25 | Intama 5 |
6 | Ingamiya 26 | Ingamiya 1 igeze mu mwaka wa 2 |
7 | Ingamiya 36 | Ingamiya 1 igeze mu mwaka wa 3 |
8 | Ingamiya 46 | Ingamiya 1 igeze mu mwaka wa 4 |
9 | Ingamiya 61 | Ingamiya 1 igeze mu mwaka wa 5 |
10 | Ingamiya 76 | Ingamiya 2 zigeze mu mwaka wa 3 |
11 | Ingamiya 91 | Ingamiya 2 zigeze mu mwaka wa 4 |
12 | Ingamiya 121 kuzamura | Kuri buri ngamiya 40 umuntu atanga Zakat y’Ingamiya 1 igeze mu mwaka wa 3 |
- INKA ( ubwoko bwazo bwose)
NO | INGANO Y’INKA ZITANGIRWA ZAKAT | ZAKAT ITANGWA UKO INGANA |
1 | Inka 30 | Inka 1 ( yaba inyana cyangwa ikimasa) igeze mu mwaka wa 2 |
2 | Inka 40 | Inka 1 y’inyana igeze mu mwaka wa 3 |
3 | Inka 60 | Inka 2 ( zaba inyana cyangwa ibimasa) zifite umwaka 1 |
4 | Inka zirenze kuri 60 | – Kuri buri Nka 30 hatangwa Inka 1 ( yaba inyana cyangwa ikimasa) ifite imyaka 2
– Kuri buri Nka 40 hatangwa Inka 1 ( yaba inyana cyangwa ikimasa) ifite imyaka 3
|
- INTAMA ( n’izindi nyamaswa z’ubwoko bumwe nazo nk’Ihene)
NO | INGANO Y’INTAMA ZITANGIRWA ZAKAT | ZAKAT ITANGWA UKO INGANA |
1 | Intama 40 | Intama 1 |
2 | Intama 121 | Intama 2 |
3 | Intama 201 | Intama 3 |
4 | Intama 301 | Intama 4 |
5 | Intama 400 kuzamura | Kuri buri Ntama 100 hatangwa Intama 1 |
AMABWIRIZA AGENDERWAHO KUGIRANGO AMATUMGO ATANGIRWE ZAKAT:
Amatungo atangurwa Zakat aruko yujuje ibi bikurikira:
- Kuba nyirayo amaranye umwaka ayatunze
- Kuba amatungo yaramaze umwaka wose adakoreshwa indi mirimo (nko guhinga, kuvoma, kwikorera imizigo n’indi)
- Kuba amatungo yaramaze umwaka wose arisha ibyatsi byo mu rwuri cyangwa se by’imusozi. Iyo zirishije ubwatsi bazahiriye cyangwa se bazihingihe, icyo gihe ntabwo zitangirwa Zakat.
ICYITONDERWA: Ku matungo, iyo arenze umubare runaka wagombaga gutangirwa Zakat ariko bikaba bitageze ku wundi mubare n’ubundi ugomba gutangirwa Zakaat, icyo gihe ayo matungo akomeza kubarirwa Zakaat itangwa kuri ya ngano yahozeho atari iyo yari agiye kugeraho. Urugero: Zakat y’Ingamiya 8 ni ugutanga intama imwe .
3. GHALLAT ARBA’AH ( Ubwoko bune bw’ibihingwa)
Ubwo bwoko bune ni ubu bukurikira:
⁃ Ingano
⁃ Igihingwa kimeze nk’ingano kitwa Barley mu cyongereza
⁃ Itende
⁃ Imizabibu (yumishijwe)
Ibi bihingwa byose uko ari bine, buri cyose gitangirwa Zakat iyo kigeze ku ngano ingana n’ibiro 850 kg. Naho Zakat itangwa ikaba ibarwa hagendewe k’ukuntu byavomerewe kugeza byeze. Ingano itangwa nka zakat ibarwa muri ubu buryo:
- Iyo kugirango imyaka yere byatewe n’amazi y’imvura (imvura yaguyemo) cyangwa se umuntu akaba yarayoboyemo amazi y’umugezi utemba, icyo gihe uwo muntu azatanga Zakat ingana na 1/10 (Kimwe cy’icumi) cy’ingano y’umutungo wose ugomga gutangirwa Zakat.
- Iyo kugirango imyaka yere byasabye ko umuntu ayivomerera akoresheje moteri cyangwa se ubundi buryo bwo kuvomerera n’intoki, icyo gihe uwo muntu azatanga Zakat ingana na 1/20( Kimwe cya makumyabiri) cy’ingano y’umutungo wose ugomga gutangirwa Zakat.
- Iyo kugirango imyaka yere yaguwemo n’imvura cyangwa se ikayoborwamo amazi y’umugezi ariko ikaba itari ihagije maze bigasaba ko umuntu ayivomerera akoresheje moteri cyangwa se ubundi buryo bwo kuvomerera akoreshje intoki, icyo gihe uwo muntu najya gutanga Zakat, azafata umusaruro agiye gutangira Zakat awugabanyemo kabiri kangana. Maze igice kimwe agitangire Zakat ingana na 1/10 (kimwe cy’icumi), ikindi gice agitangire Zakat ingana na 1/20( Kimwe cya makumyabiri) .
ICYITONDERWA: Ku kijyanye na Zakat y’ Itende, Imizabibu, Ingano na Barley iyo umuntu mu kubihinga yakoresheje amafaranga ( urugero: agakodesha imashini ihinga n’ivomerera , abakozi, gukodesha umurima, n’ibindi bisaba gutanga amafaranga), uwo untu najjya gutanga Zakat azabanza avate umusaruro yabonye akuremo amafaranga yose yawutanzeho kugeza weze. Ariko uwo muntu mbere yo gukuramo amafaranga yatanze mu buhinzi bwe, azabanza apime umusaruro yasaruye wose. Nasanga ugera ku ngano igomba gutangirwa Zakat (850kg kuzamura) icyo gihe azakuramo amafaranga yawutanzeho maze ibisigaye ( byaba bigeze ku kigero fatizo cyangwa bitagezeho) abe aribyo atangira Zakat.