KUBERIKI ABARABU BASENGAGA IBIGIRWAMANA NTIBASENGE AL-KAABA?
Hari abibaza impamvu abarabu bahisemo gusenga ibigirwamana bikoreye bakabishyira muri Kaaba n’inyuma yaho aho gusenga Al-Kaaba nk’inzu yari yubashywe na bose muri icyo gihe. Imwe mu mpamvu ayatumye abarabu badafata ntibanasenge Kaaba nk’Imana yabo, nuko Kaaba kuva kera yari inzu yubashywe n’amoko yose y’Abarabu kandi kuva kera n’ubwo hari bamwe basengaga ibigirwamana,hari n’abandi bakomeje gusenga Imana ya Abrahamu.
Kuba rero Kaaba yari inzu itihariwe n’ubwoko bumwe ahubwo ikaba yari iy’abantu bose baba abarabu n’abandi bo mu bihugu bitandukanye, ndetse bose bakaba batari bahuriye kuri uwo muco wo gusenga ibigirwama, nicyo cyatumwe abarabu bamwe bahitamo gushaka, gukora no kugura ibigirwamana maze buri wese cyangwa buri bwoko bugashaka ikigirwama kibabereye bakagisenga mu rwego rwo kwanga ko habaho kutumvikana guke guturutse ku gusenga ibigirwamana by’abandi cyangwa se gufata Kaaba nk’ikigirwamana mu gihe hari abatarabyemeraga.
Indi mpamvu n’uko Al-Kaaba yari ifite imigenzo n’ibikorwa biyikorerwaho kuva mu gihe cya Abrahamu(as) kugeza muri icyo gihe ndetse no kugeza iki gihe nko kuyikoraho umutambagiro mutagatifu bayizenguruka, gukora icyiswe Sai’ (gukora ingendo inshuro zirindwi ujyenda ugaruka hagati y’umusozi wa Safa na Marwa) n’ibindi bikorwa hafi ya byose bikorwa muri hijja muri iki gihe.
Kuba rero Kaaba yari ifite ibikorwa byihariye kandi n’abasengaga ibigirwamana nabo bakaba barabikoraga, ntago byari kubakundira ko bongeraho n’imigenzo yabo ya gipagani ngo Kaaba bayihindure ikigirwamana kandi barayubahaga kuva kera kandi bayitinya.
Mu rwego rwo guha agaciro ibigirwamana ndetse kugirango buri bwoko bubashe kubona ikigirwamana cyabwo mu buryo bworoshye, buri bwoko bwazanye ikigirwamana cyabwo bugishyira muri Kaaba cyangwa inyuma yayo, ku mpande cyangwa se hejuru yayo. Bitewe n’imbaraga,ubushobozi ndetse no gukomera kwa buri bwoko wasangaga hari abahashyize ikigirwamana gito ugasanga abandi bahashyize ikigirwamana kinini cyangwa se ugasanga hari abahashyize ikigirwamana gihenze abandi bahashyize igiciriritse . Izo mpamvu ndetse n’izindi tutarondoye nizo zatumye Kaaba yuzura ibigirwamana imbere n’inyuma .