AMATEKA YA UMMU AL-BANIN (AS) 

Ise wa Ummu al-Banin(as) ni Hizam bin Khalid bin Rabi’ah bin Wahid bin Ka’b bin Amir bin Kilab [1]. Nyina wa Umm al-Banin ni Thamamah cyangwa Layla bint Sahl(Suhail) bin Amir bni Malik bin Ja’far bin Kilab [2].

IVUKA RYA UMMU AL-BANIN(AS)

Abamenyi b’amateka ntago bagaragaza italiki nyayo Ummu al-Banin yavukiyeho. Uretse ko hari abavuga umwaka umuhungu we mukuru Aba al-Fadwil al-Abbas bni Ally (as) yavukiyeko talikiya 4 z’ukwezi kwa Shaban mu mwaka wa 26 hijiriya. Abandi bakavuga ko ashobora kuba yaravutse taliki ya 13 Jamadu al-Thani.

Ibitabo by’amateka bivuga uko Ummu Al-Banin yavutse, byanditse inkuru igira iti:” Umunsi umwe Hizam bni Khalid se wa Ummu al-Banin ari kumwe na bamwe mu bantu bakomoka mu bwoko bwa Bani Kilab bagiye mu rugendo. Mu ijoro rimwe ubwo yari aryamye abona inzozi ziteye gutya: Mu nzozi yabonye yari yicaye ahantu hashashe ndetse hatoshye, abona amasaro ashashagirana aza agwa mu biganza bye ku buryo urumuri rwaturukaga kuri ayo masaro rwabaga rutangaje ndetse ruteye ubwuzu.

Agiye kubona abona umugabo aza amusanga aturuka ahantu ku musozi amanuka aza amusanga amugeze iruhande aramusuhuza undi aramwikiriza. Uwo mugabo abaza se wa Ummu al-Banin ati: “ Ayo masaro urayagurisha angahe?”. Se wa Ummu al-Banin areba ya masaro areba uburyo ashashagirana aravuga ati:” Igiciro cy’aya masaro ntago nkizi ku buryo nakikubwira”. Abaza wa mugabo ati:” Wowe uratanga angahe?”. Wa mugabo aramusubiza ati:” Nange ntago nzi igiciro cyayo. Ariko iyi ni impano y’agaciro ubusanzwe itangwa iturutse i bwami gusa. Ndakubera umwishingizi ku muntu ushobora kuguha ikintu kirusha agaciro Amadinar n’Amadrihamu byagura aya masaro”.

Se wa Ummu al-Banin aramubaza ati:’ Icyo kintu ni igiki?”. Uwo mugabo aramusubiza ati:” Ndakwishingira ku muntu utanga icyubahiro, uzamura abantu mu ntera, akaguha kuba umuntu ufite icyubahiro n’urwego ruhambaye mu bandi”. Se wa Ummu al-Banin abaza uwo mugabo ati:” Nibyo koko wambera umwishingizi?”. Umugabo aramusubiza ati:” Yego”. Se wa Ummu al-Banin  aramubwira ati:” Ubu wowe ubaye umuhuza wange n’uwo muntu”. Uwo mugabo aramwemera ati:” Yego ndakubera umuhuza hagati yawe nawe, igihe cyose azampa icyo nakubwiye nange nzahita ngigushyikiriza”.

Se wa Ummu al-Banin ahita akanguka maze ajya kureba ba bantu bari bajyanye mu rugendo bo mu bwoko bwe bwa Bani Kilab abatekerereza inzozi arose ababaza biba hari uwazimurotorera. Umwe mu bantu bo mu bwoko  bwe bwa Bani Kilab bari kumwe aramubwira ati:” Niba inzozi warose ari ukuri zisobanuye ko Imana igiye kuguha umwana w’umukobwa, uwo mwana akazashakana n’umuntu ukomeye ufite urwego ruhanitse kandi wubashywe. Ugushyingiranwa hagati y’uwo mukobwa wawe n’uwo muntu ufite urwego ruhambaye, kuzatuma uba umuntu ukomeye,umunyekane,wubahwe kandi ugire agaciro gahambaye ubukesha iryo shyingiranwa”.

Hizam ubwo yavaga mu rugendo, yasanze  umugowe we Thamamah (Layla)bint Sahil atwite yenda kubyara, agihe cyo kubyara kigeze abyara umwana w’umukobwa mwiza cyane ufite uburanga bwiza bushashagirana. Hizam abonye uwo mwana yarishimye cyane aravuga ati:” Inzozi nabonye zibaye impamo”. Hizam uwo mwana amwita Fatwimah [3].

 IBYARANGAGA UMMU AL-BANIN(AS) 

Hariho ibintu byinshi by’ingenzi Ummu al-Banin yakuye mu muryango we avukamo  hamwe no mu muryango w’intumwa yashatsemo , aho byose byagaragariraga mu buzima bwa Abbas (as) aribyo:

  1. Ubutwari n’ubuhambare nk’uko yabyerekanye i Karbala.
  2. Ikinyabupfura, kubaha no kwiyubaha byagaragaye mu buzima bw’imyaka 34 ya Abbas bin Ali (as).
  3. Ubuhanzi, ubusizi n’ubuvanganzo Umm al-Banin(as) yarazwe na nyirarume Labid umusizi w’icyatwa yabwigishije Abbas (as).
  4. Kubahiriza uburenganzira bw’abandi, gukunda abasigire n’abaimamu baziranenge(as).
  5. Ubudahemuka no kubahiriza ibyo yasezeranyije abandi.

IGIHE UGUSHYINGIRANWA HAGATI YA IMAM ALLY(AS) NA UMMU AL-BANIN (AS) KWABEREYE

Amateka avuga ko nyuma y’imyaka igera ku icumi nyuma y’urupfu rw’Intumwa y’Imana (saww) na Hazrat Fatima (sa), aribwo Imam Ally(as) yafashe icyemezo cyo gushaka undi mugore nk’uko Hazrat Fatima (as) yari yarabimusabye mbere y’uko yitaba Imana. Tugendeye ku mateka agaragaza igihe Fatima Zahra(as) yapfiriye ( taliki ya 3 ukwezi kwa Jamadu Thani umwaka wa 11 hijiriya), ndetse tukanagendera ku gihe Abbas (as) umwana mukuru wa Ummu al-Banin(as) yavukiyeho ( talikiya 4 z’ukwezai kwa  Shaban mu mwaka wa 26 hijiriya), biragaraga ko iyi mvugo yaba ari ukuri.

Bamwe mu bamenyi b’amateka kandi bagendeye ku myaka Abbas(as) yari afite, aho bavuga ko ari hagati y’imyaka 32-39 ( bitewe n’imvugo zitandukanye zivuga kuri iyo myaka), bavuze ko ivuka rya Abbas(as) ryaba ryarabaye mu mwaka wa 24 cyangwa 26 hijiriya. Bityo ishyingiranwa rya Ummu al-Banin na Imam Ally(as) ryabaye hashize imyaka icumi Fatima Zahra(as) yitabye Imana.

FATIMAH KILABIYAH YITWA UMMU AL-BANIN

Hashize igihe gito Imam Ally(as) abana na Fatimah Kilabiyah,Fatimah Kilabiyah ubwe yasabye Imam Ally(as) ko aho kumuhamagara Fatwimah yajya amuhamagara Ummu al-Banin ( nyina w’abana b’abahungu) kugira ngo abana ba Fatimah Zahra(as)  batazajya bakomeza kumva ise amuhamagara Fatimah bakibuka nyina Fatimah Zahra(as) bikabababaza, bigatuma bakomeza gutekereza ko ari impfubyi [4].

UMMU AL-BANIN NYINA W’ABASHAHIDI (ABAHOWIMANA) BANE

Ku munsi wa Ashura, abana ba Ummu al-Banin (as) bose uko ari bane aribo: Abbas(as), Abdullah(as), Jafar(as) na Uthuman(as) barishwe, bicirwa i KArbala. Bicwa n’ingabo za Yazid mwene Muawiyah, ubwo bari kumwe na mukuru wabo Imam Hussein(as) barimo kumurwanirira banarwanirira idini ya Allah n’umuryango w’intumwa y’Imana Muhammad(saww) [5].

Ubwo amakuru y’uko abana be bose biciwe I Karbala yari ageze kuri Ummu al-Banin, amarira yatembye ku maso ye maze avuga amagambo ababaje agira ati:” Yemewe bantu mwabonye uko umwana wange mukuru Abbas(as) yarwanyaga umwanzi nk’uko se yabigenzaga!. Abana ba Ally bni Abi Twalib(as) bose ni intwari kandi ni inkazi nk’intare nk’uko se nawe yari inkazi. Numvise ngo umwana wange Abbas(as) bamushinze igisongo ubwo bari bamukase amaboko yose. Iyo umwana wange aza kuba afite amaboko, ni nde wari gutinyuka kuza kurwana nawe!?”.

URUPFU RWA UMMU AL-BANIN(AS) 

Bamwe  mu banyamateka bavuga ko Ummu al-Banin yitabye Imana mu mwaka wa 64 hijiriya mu gihe abandi bavuga ko yitabye Imana mu mwaka wa 70 hijiriya. Ummu al-Banin yashyinguwe mu irimbi rya Baqi’u iruhande rw’imva ya Imam Hassan(as) n’imva ya Fatima bint Asaad [6].

Aho twabisanga:

[1]  Abdul Razzaq Al-Muqarram: Qamar Bani Hashim: urup. 9 / Al-Muzaffar: Mawsu’ah Batwal al-A’lqamah: umuzingo wa 1, urup. 100 / Kalbasi: Khaswaisu al-Abasiyyah: urup. 63

[2] Muqatil al-Twalibiyin p. 22  /  Mawsu’ah Batwal al-A’lqamah: umuzingo wa 1, urup.92/ Abdul Razzaq Al-Muqarram: Qamar Bani Hashim: urup. 9.

[3]. Muhammad Ali al-Nasiri: Mawlid Al-Abbas bin Ali : urup. 28

[4]  Rabbani Khalkhali, Qamar Bani Hashim: umuzingo wa 1, urup. 69

[5] Isfahani: Maqatilu al-Twalibiyin: impap. 82-84/ Ibin Anba, Umdatu al-Talib: urup. 356/ Hassun: I’lamu al-Nisaa: urip. 496

[6] Muhadethan Shi’eh: Dr. Shahla Gharavi Naini: urup.53 /  Abdul Hussein Mu’mini: Zendegani Qamar Bani Hashim Bab Al-Hawaij: urup.137

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here