Umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib (alayhi salaam) yaravuze ati:
افْعَلُوا الْخَيْرَ وَ لَا تَحْقِرُوا مِنْهُ شَيْئاً، فَإِنَّ صَغِيرَهُ كَبِيرٌ وَ قَلِيلَهُ كَثِيرٌ. وَ لَا يَقُولَنَّ أَحَدُكُمْ إِنَّ أَحَداً أَوْلَى بِفِعْلِ الْخَيْرِ مِنِّي، فَيَكُونَ وَ اللَّهِ كَذَلِكَ؛ إِنَّ لِلْخَيْرِ وَ الشَّرِّ أَهْلًا، فَمَهْمَا تَرَكْتُمُوهُ مِنْهُمَا، كَفَاكُمُوهُ أَهْلُهُ
“Nimukore ibyiza kandi ntimukagire icyo mupfobya muri byo kuko muby’ukuri igito cyabyo ni kinini kandi igike cyabyo ni kinshi.
Ntihakagire umwe muri mwe uvuga ngo mu by’ukuri hari uwibanze kuri njye mu gukora ibyiza! Oya ntibikwiye rwose ndarahiye; mu by’ukuri ibibi n’ibyiza bifite banyirabyo, uko muzareka kubikora kose n’ubundi bizaba bihagije banyirabyo.”
📗Al-Akhlaq Imam Ali/ Muhammad Sadiq al-Khurasan Umz. 1 Urp. 98-99