GUTANGA INGUZANYO BIRUTA GUTANGA ISADAQA

Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa aalih) yaravuze ati:

رَاَيْتُ لَيْلَةً اُسْرِىَ بى عَلى بابِ الْجَنَّةِ مَكْتُوبا اَلصَّدَقَةُ بِعَشْرِ اَمْثالِها وَالْقَرْضُ بِثَمانِيَةَ عَشْرٍ، فَقُلْتُ: يا جَبْرَئِيلُ مابالُ الْقَرْضِ اَفْضَلُ مِنَ الصَّدَقَةِ؟ قالَ: لِأنَّ السّائِلَ يَسْأَلُ وَعِنْدَهُ، وَالْمُسْتَقْرِضُ لايَسْتَقْرِضُ اِلاّ مِنْ حاجَةٍ

Mu ijoro natemberejwemo mu ijuru, nabonye ku muryango w’ijuru handitseho ko isadaqa iri mu bwikube bwayo inshuro cumi naho gutanga inguzanyo (itunguka) bikaba mu bwikube bwayo inshuro cumi n’umunani.

Mperaho mbaza Malayika Djiblil nti:

“Kuki kuguriza biruta gutanga Iswadaq?”

Aransubiza ati:

“Ni uko uhabwa isadaqa hari ukundi kuntu ashobora kuba yari asanzwe yifashijemo ariko ujya kwaka inguzanyo aba yaburaniwe.”

📚Mizanul al Hikmah,Umz. 8 Urp. 123

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here