AMATEKA Y’IVUKA RYA FATWIMATU  ZAHRA(sa)

Mu mateka y’ikiremwa muntu hari abantu   bavutse mu buryo butangaje ndetse habaho nabagiye babaho mu buryo bw’ibitangaza.Nk’uko tubisoma mu bitabo by’ubuhanuzi,bamwe muri abo bantu ni aba bakurikira:

  1. Intumwa y’Imana Mussa(as): Nk’uko tubisanga muri Qor’an muri Surat Qasas kuva kuri ayat ya kane, intumwa y’Imana Mussa(as) yavutse mu bihe bikomeye ku butegetsi bwa Fir’awun(Farawo) wayoboraga ubwami  bwa Egypt(Misiri)ubwo uyu mwami yari yarashyizeho itegeko ry’uko abana b’abahungu bose bazavuka muri icyo gihe bagomba kwicwa.Imana yategetse nyina wa Mussa(as) ariwe Yukabed gushyira umwana we mu gasanduku (agapaniye) gapfutse neza maze akamushyira mu ruzi rwa Nil,….Mussa(as) ku bw’ububasha bw’Imana yarokotse urupfu ndetse akurira mu rugo rw’uwagombaga kumwica ariwe Fir’awun aranamurera.

 

  1. Intumwa y’Imana Issa(as): Nk’uko tubisanga muri Qor’an muri surat Mariam guhera kuri ayat ya 17 Intumwa y’Imana Issa(Yesu)(as) ari mu bantu bavutse mu buryo bw’igitangaza kuko yavutse mu buryo budasanzwe nk’uko abandi bantu bavuka. Ni umuntu wavutse nta se afite ahubwo avuka ku bw’itegeko rya Allah umugenga wa byose ndetse aza no gutangira kuvuga ari uruhinja nk’uko tubisanga muri Qor’an ayat ya 30.

 

  1. Fatwimatu Zahra(as): Fatwima Zahra(as) nawe nk’uko tubisanga muri Qor’an muri Surat Kauthar, aho Imana ibwira Intumwa yayo ko igihe kuyiha Kauthar(Fatwima Zahra) mu rwego rwo guhinyuza no kwereka abitaga intumwa inshike ko atariyo.Fatwimah Zahra(as) nawe yavutse mu buryo butangaje nk’uko tugiye kubibona.

IVUKA RYA FATWIMATU ZAHRA(as)

Nubwo amateka agaragaza amatatiki atandukanye y’ivuka rya Fatwimatu Zahra(as),italiki ihurirwaho n’abamenyi benshi b’amateka bashingiye ku nyigisho za Ahlu-Bayt(as),bavuga ko Fatwimah(as) yavutse taliki ya 20/ Jamadu-thani/Umwaka wa 5 ntuma y’uko intumwa ihabwa ubutumwa(bi’that).

Kugirango tumenye neza uburyo Fatwimatu Zahra(as) yari umuntu udasanzwe kandi yavutse mu buryo butangaje,turahera mu bihe bya mbere byo  gushyingiranwa kw’Intumwa y’Imana Muhammad(saww) na Khadidja(as).Muri Riwayat za Ahlu Bayt(as) hajemo ko mu  bihe bya mbere byo kubana hagati ntumwa y’Imana Muhammad(saww) na Khadidja(as),Imana yategetse intumwa Muhammad(saww) kumara iminsi mirongo ine(40) itabonana na Khadidja(as) nuko ku munsi wa 40 nibwo Imana yahaye Intumwa urubuto rumwe mu mbuto zo mu ijuru(bivugwa ko rwari Pomme) maze ararurya nuko abonana na Khadidja(as) ari naho Khadidja(as) yasamye inda ya Fatwimah(as).

Ummul-muminin Khadidja(as) avuga ko amaze gutwita Fatwimah(as) yumvaga munda ye ataremerewe nk’uko abandi bagore batwite bamererwa igihe batwite ngo kuko yumvaga umwana atamuremereye munda nk’uko bigenda ku bandi bagore.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here