INKURU Y’UMUGORE WASHAKANYE N’UMUHUNGU WE.“

Umunsi umwe Imamu Ally(as) ubwo yarari kumwe n’umusangirangendo we witwaga Washaa,yaramubwiye ati:” Igira hino nkubwire”. Washaa yegera Imamu Ally(as) maze  Imamu aramubwira ati:” Jya mu gace usanzwe ubamo nuhagera ujye mu musigiti uhari nugera hafi y’urugi rw’uwo musigiti urahasanga umugore n’umugabo bari gutongana maze ubanzanire hano”. Washaa yaragiye ageze mu gace yabagamo ajya kuri uwo musigiti yari yarangiwe na Imamu Ally(as) maze koko hafi y’umuryango wawo ahasanga umugore n’umugabo bari gutongana maze arababwira ati: “Umuyobozi w’abemera arabashaka mwese, none nimunkurikire tujye aho ari”.

Umugabo n’umugore bahise bakurikira Washaa bajya aho Imamu Ally(as) yarari. Bageze imbere ya Imamu, abaza wa umugabo ati:” Ni ukubera iki uri gutonganya umugore wawe?”. Umugabo asubiza Imamu Ally(as) ati:” Yewe Muyobozi w’abemera! Uyu mugore naramukoye,turasezerana byemewe n’amategeko y’idini, mujyana iwange turabana ariko buri gihe iyo ngiye kubonana nawe, mpita mbona amaraso ku bwambure bwe bigatuma tutabonana, none ngewe  bimaze kundambira”. Imamu Ally(as) asubiza wa mugabo ati:” Uyu mugore kuri wowe ni haramu(araziririjwe) nta nubwo ari umugore wawe”.

Abari bateraniye aho bumvise ibyo Imamu Ally(as) avuze banakurikije ibyo wa mugabo yivugiye uburyo yasezeranye n’umugore we byemewe akanamukwa bakaba banabana, bibaza uburyo uwo mugore yaba ari haramu kuri uwo mugabo birabashobera. Mu gihe baba bantu barimo bahwihwisa byabayobeye, Imamu Ally(as) abaza wa mugore ati:” Ese ngewe uranzi?”. Umugore aramusubiza ati:” Uretse ku kumva bakuvuga ariko ntago narinkuzi”. Imamu Ally(as) yabajije uwo mugore gutyo kugirango yereke abantu ko ntaho asanzwe aziranye n’uwo mugore ku buryo yaba azi ibye byose.

Imamu Ally(as)  yahise abwira wa mugore ibyamubayeho byose,agira ati:” Wowe uri umukobwa witwa….(avuga izina ry’umukobwa) mwene ….(avuga izina rya se w’umukobwa) bo mu bwoko bwa bene….(avuga ubwoko bw’umuryango w’uwo mukobwa)!”. Umukobwa aravuga ati:” Yego,ni ngewe”. Imamu Ally(as) abaza uwo mukobwa ati:” Ese wowe n’umusore witwaga gutya(avuga izina ry’umusore) ntimwakoze amasezerano y’igihe kizwi, mukayakorera mu  bwihisho (mu ibanga) imiryango yanyu itabizi? Ese uremera ko waje gutwita inda y’uwo musore mwasezeranye, ukabyara umwana muzima?

Nyuma yaho kubera kugira ubwoba ko umuryango wawe uzabimenya,wafashe wa mwana umujyana ahantu hatagera abantu urahamusiga uragenda uhagarara ahateganye na wamwana, maze hashize akanya kubera kugira impuhwe za kibyeyi, wumvise ugize agahinda uragaruka uterura wa mwana ariko hashize akanya urongera umushyira hasi ararira cyane. Kubera ko wumvise umwana arize cyane ukagira ubwoba ko aguteza abantu no kuba harahise haza imbwa zikakumokera, wahise ushyira umwana hasi uramusiga uriruka, nuko imbwa zisigara zihumuriza(zihunahuna) wa mwana zishaka ku murya.

Kubera ko wageze imbere wareba inyuma ukabona imbwa zirashaka kukurira umwana, wahise ufata ibuye utera zambwa ngo zive iruhande rw’umwana wawe ariko ku bw’amahirwe make rya buye ryaguye kuri wa mwana riramukomeretsa. Kuberako umwana yari amaze gukomereka ari kubabara,yahise arira cyane aboroga maze kuberako warufite ubwoba ko abantu bashobora kuza bakahagusanga, wahise usiga umwana wawe wenyine uriruka uramuta  uragenda.Ugeze imbere wahise uzamura amaboko mu kirere usaba Imana uti:” Nyagasani ndabizi ko ari wowe murinzi wa byose none nkuragije uyu mwana wange ngo umundindire”.

Umugore amaze kumva ibyo Imamu Ally(as) amubwiye,ararira cyane maze aravuga ati:”Ndahiye ku Mana ko ibyo uvuze  aribyo kandi aruko byagenze”. Umugore abaza Imamu Ally(as) ati”: Nonese niki gitumye  uvuga ibyo(ubuhamya bwange)?”. Imamu mu gusubiza uwo mugore yahise abaza ati:” Wa mugabo wawe mwarimo gutongana arihe?”. Nuko umugabo yigira  imbere yegera Imamu Ally(as) maze Imamu aramubwira ati:” Erekana agahanga kawe”. Umugabo yerekana agahanga ke kari kariho inkovu nini, nuko Imamu abwira wa mugore ati:” Uyu mugabo wawe niwe wa mwana wawe wataye ukigendera,kandi aha afite inkovu niho ha handi wamuteye ibuye igihe washakaga kwirukana imbwa.

Imana ntago yashatse ko mubonana nk’umugore n’umugabo kuko ari umwana wawe,akaba ariyo mpamvu Imana yatumaga ubona amaraso buri gihe mu rwego rwo kubarinda ko mubonana. Imana yarinze umwana wawe nk’uko wabiyisabye ikaba yarashakaga ko uzamubona ari umwana wawe aho kuba ari umugabo wawe, none kuba umubonye, ushimire Imana”.

Icyo twakwigira muri iyi nkuru:

  1. Dutinye Imana ishobora byose kandi tuyubahe aho gutinya imiryango yacu.
  2. Ibyo tubona bitubaho, hari igihe biba ari ibigeragezo biturutse ku Mana, bityo tuge twiragiza Imana haba igihe turi mu bihe bikomeye n’igihe turi mu bihe byoroshye.
  3. Twizere Imana mu byo tuyisaba kuko isubiza abayisaba bayizeye by’ukuri.

Aho twabisanga:

Kashfu al- Ghamah: Umuz.1.Urup.376 no muri Biharul-Anwal / Manaqib Sar’wa: Umuz.1 Urup.424.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here