INKURU Y’UMUGORE WASHAKAGA KUGURANIRA MUGENZI WE UMWANA

Umucamanza mu  gihe cy’ubuyobozi bwa Khalifa Omar aratubwira inkuru iteye itya aho agira ati:” Ubwo nari umucamanza mu giye cy’ubuyobozi bwa Omar mwene Khatwab,hari umugabo warufite abagore babiri, aho abo bagore babyariye rimwe nuko umwe muri bo abyara umwana w’umuhungu naho undi abyara umwana w’umukobwa. Umugore wabyaye imwana w’umukobwa yahise afata umwana we w’umukobwa  amushyira aho umwana w’umuhungu yarari maze ahita yiguranira atwara umwana w’umuhungu.Nyina w’umwana w’umuhungu waruraho abonye ibibaye yanga kubyemera batangira gutongana ashaka ko amusibiza umwana we w’umuhungu mu gihe undi mugore nawe yavugaga ko uwo mwana w’umuhungu aruwe.

Umugabo w’abo bagore yumvise ibibaye abura uko aca urwo rubanza niko guhita ajyana abo bagore kwa Omar ngo abakiranure”.Umucamanza akomeza avuga ati:” Nkimara kumva urwo rubanza byaranshobeye runanira kuruca mpitamo kubaza Omar uko nabigenza ngakemura icyo kubazo.Omar yateranyije abasangirangendo benshi ababaza uko urwo rubanza rwacibwa ariko bose babura igisubizo. Omar amaze kunanirwa guca urwo rubanza,yahise abwira umucamanza we ati:” Nzi umuntu waca uru rubanza”. Umucamanza aramubaza ati:” Uwo muntu ninde? Ni Ally bni Abitwalib(as)?”. Omar aravuga ati:” Yego ni Ally(as)”.

Omar yahise ategeka ko abo bantu bajya aho Imam Ally(as) yarari akaba ariwe ubacira urubanza.Umucamanza ndetse nabo bantu bose bahise bagenda bajya mu rugo rwa Imam Ally(as. Umucamanza akomeza avuga ati:” Ubwo twari tugeze ku rugo rwa Imam Ally(as) twasanze ari mu murima we arimo guhinga,muri ako kanya Omar n’abari bamuherekeje nabo baba barahageze nuko Imam Ally(as) ava mu murima aza abasanga aho bari bari maze ababaza icyari kibazanye.Omar asubiza Imam Ally(as) ati:” Twahuye n’ikibazo cyadukomereye”. Omar ahita ategeka umucamanza kubwira Imamu Ally(as) uko ikibazo kimeze, nuko umucamanza abwira Imamu uko byagendekeye ba bagore.

Imamu Ally(as) abaza uko baciye urwo rubanza nuko bavuga ko rwabaniye ntacyo barukozeho.Imam amaze kumva ko rwabananiye nibwo yakoze hasi ayora itaka,maze aravuga ati:” Uru rubanza rworoshye kuruta uko wakunama ukayora itaka nk’uku”. Imamu Ally(as) yahise ahamagaza abo bagore nuko afata igikoresho ahereza umugore umwe muri bo aramubwira ati:” Kamira amashereka yawe muri icyo gikoresho”. Umugore yakamiyemo amashereka nuko ahereza Imamu Ally(as)maze Imamu ahita ayapima ku munzani.Amaze kuyapima yahise ahereza cya gikoresho undi mugore nuko amutegeka ko akamiramo amashereka anga na y’uwambere yari yakamye.

Umugore amaze gukamuramo amashereka angana nay’uwambere,Imamu Ally(as) arayafata nayo arayapi ku munzani. Imamu Ally(as) amaze gupima amashereka yose yahise afata umwana w’umuhungu  amuhereza umugore warufite amashereka aremereye kurushaho ari nawe nyina umubyara, arangije afata umwana w’umukobwa amuha umugore wari ufite amashereka ataremereye ari nawe wari nyina w’uwo mwana. Imamu Ally(as) amaze guca urubanza muri ubwo buryo nibwo yahise yegera Omar abamubaza ati:” Ese ntuzi ko amashereka y’umwana w’umuhungu aremera kurusha amashereka y’umwana w’umukobwa?”. Nuko ba babyeyi buri wese acyura umwana we barataha.

 

Icyo twakwigira muriyi nkuru:

  1. Twirinde guhuguza iby’abandi .
  2. Twemere kandi tunyurwe ndetse twakire ibyo Imana yatugeneye kuko nibyo biba bidukwiriye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here