1) Ibyangiza Wudhu :

1. Inkari 2. Amazirantoki 3. Gusura 4. Gusinzira ku buryo utabona ntunumve 5. Ikintu gituma ubura ubwenge nko gusara,gusinda,kunywa ibiyobyabwenge,… 6. Istihadha (ku bagore bari muri istihadha,hari igihe ituma wudhu yangirika) 7. Ikintu gituma ukora ghusulu (koga by’itegeko) nko kugira ijanaba,…

2) Ibyangiza Ghusulu:

Iyo umuntu yaziwe na kimwe mu bintu bituma akora ghusulu, kikamuzira arimo gukorwa ghusulu cyangwa se nyuma yayo, icyo gihe ghusulu ye irangirika. Ibyo bintu ni ibi bikurikira: 1. Kugira Ijanaba 2. Kujya mu mihango 3. Kujya muri Nifasi ( Ibisanza) 4. Istihadha

3) Ibyangiza Tayammamu:

1. Ibyangiza Tayamamu isimbura Wudhu:

Ibintu byose byangiza Wudhu ni nabyo byangiza Tayammamu isimbura Wudhu wongeyeho kuboneka kw’amazi ( igihe umuntu yakoze Tayammamu kubera kubura amazi)’ nibyo byangiza Tayammamu.

2. Ibyangiza Tayamamu isimbura Ghusulu:

Ibintu byose byangiza Ghusulu ni nabyo byangiza Tayammamu isimbura Ghusulu wongeyeho kuboneka kw’amazi ( igihe umuntu yakoze Tayammamu kubera kubura amazi)’ nibyo byangiza Tayammamu.

4) Ibyangiza isengesho:

1. Kuba utakurikije amwe mu mabwiriza y’isengesho(nko kuba utambaye uko bikwiye,kuba utisukuye uko bikwiye,kuba wasenze igihe kitaragera,…) 2. Kuba wudhu yangiritse. 3. Gusenga ugerekeranyije amaboko. 4. Kuvuga AMINA nyuma ya Alhamudu. 5. Gusenga uterekeye Qibla. 6. Kuvuga(ibindi bintu)mu isengesho. 7. Guseka mu isengesho. 8. Kurira mu isengesho. 9. Kudakurikiranya uko ibice by’isengesho bikurikirana mu isengesho. 10. Kunywa no Kurya mu isengesho. 11. Kugira ugushidikanya kwangiza isengesho. 12. Kongera cyangwa kugabanya ibice fatizo bigize isengesho. 13. Gukoma amashyi no gusimbuka mu isengesho.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here