Muhtadwar  ni muntu ki?

Muhtadwar ni umuslamu uri mu  gihe cyo kuvamo roho(ari gushiramo umwuka cyangwa se urimo gusamba).Yaba umugabo cyangwa umugore,yaba umuntu mukuru cyangwa umwana.

Uwo muntu uri muri ibi bihe ,umuntu agomba kumukorera ibi bikurikira:

1- Kumuryamisha agaramye kuburyo ibirenge bye biba bireba(byerekeye) Qibla.Igihe kumuryamisha neza bidashoboka umuntu asa numwegamisha nabyo byakwanga umuntu akamwicaza umurebesha qibla,nabyo bitashoboka umuntu akamuryamisha aryamiye urubavu rw’iburyo uburanga bwe bureba qibla ,nabyo byakwanga umuntu akamuryamisha aryamiye urubavu rw’ibumoso uburanga bwe bureba qibla.

2- Kumureka agakomeza akareba qibla kugeza igihe bamujyanye kumwoza.

 

IBINTU BIRI MUSTAHABU KURI MUHTADWAR:

 

  1. Kumubwira Shahadataini, amazina ya baimamu, kumubwira ibibazo aza kubazwa mu qaburi n’ibindi byerekeye imyemerere ya kislamu(shia). Umuntu akabimubwira kuburyo abyumva umuntu akabisubiramo kugeza ashizemo umwuka.
  2. Umuntu bigaragara ko ukuvamo kwa roho bimukomereye,ni mustahabu kumujyana aho akunda gusengera (igihe ahafite)
  3. Mu gihe umuntu ashaka ko muhtadwar(umuntu urimo kuvamo roho) bimworohera akitaba Imana bitamugoye, ni mustahabu kumusomera Surat Yasin, Surat Swafat, Surat Ahzab, Ayatul Kurusiyu, Ayat ya 54 muri Surat Alaf, Ayat eshatu za nyuma muri Surat Baqarat byaba nabyiza agasomerwa n’ahandi hose umuntu ashoboye muri Qoran.
  4. Ni makuruh gusiga muhtadwar ari wenyine, kumushyiraho ikintu kiremereye ku nda, kumusakuriza, kurira umuntu amuri iruhande,kumusigana n’abagore bonyine, kuba umugore uri mumihango yamwegera no kuba muntu ufite ijanaba yamwegera.

 

IBINTU BYA MUSTAHABU KU MUNTU UKIMARA KWITABA IMANA

 

1) Ni mustahabu kwegeranya neza akanwa k’umuntu ukimara kwitaba Allah, igihe yitabye Allah yasamye.

2) Ni mustahabu gufunga amaso ye.

3) Ni mustahabu kurambura amaboko n’amaguru ye.

4) Ni mustahabu kumutwikiriza igitambaro

5) Ni mustahabu ko umuntu ahita amenyesha abantu (gutabaza abantu) kugira ngo ahite ashyingurwa

5) Ni mustahabu ko hihutishwa ugushyingurwa kwe. Ariko igihe abantu bakeka ko atapfuye ni ngombwa kubanza gutegereza kugira ngo bimenyekane neza ko yitabye Imana koko.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here