Tumenye abamenyi bubatse izina muri madh’heb ya shia -2

Kugirango kugeza ubu tube dufite inyigisho zikomoka ku ntumwa y’Imana n’abasigire bayo baziranenge ari bo baimamu cumi na babiri (alayihim salaam), ni uko hari abamenyi bakoresheje umuhate wabo mu gusigasira no kwigisha izo nyigisho zikaba zidufasha mu mibereho yacu ya buri munsi, muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bamwe muri abo bamenyi dore ko bose tutabarondora ngo tubamareyo. Ni inkuru dukesha urubuga rwa wikifeqh.

Ni igice cya kabiri cy’iyi nkuru aho tugiye gukomereza kuri bamwe mu bamenyi babayeho guhera mu kinyejana cya gatanu Hijria.

 

Abamenyi babayeho mu kinyejana cya gatanu Hijria

  1. Seyyd Razi

Muhammad bn Husein Musawiy Baghdaadiy wamenyekanye cyane ku izina ra Seyyd Razi na Sharif Razi, yavukiye i Baghdad mu gace kari gatuwemo n’abashia mu mwaka 359 Hijria. Yavukiye mu muryango w’abamenyi b’idini kandi bakomoka ku muryango w’intumwa y’Imana.

Igisekuru cye kuri se kigera kuri imaamu wa karindwi binyuze mu bisekuru bitanu, naho igisekuru cye kuri nyina kikagera kuri imam Zayn al Aabidina binyuze mu bisekuru bitandatu.

Yakuze akunda kwiga ubumenyi cyane yibanda ku bijyanye na Quran, Sarfu, Nahwu, Hadith, Kalaam, balaaghat, Fiqih, usulu fiqih, Tafsir al quran, ubuvanganzo n’ubundi bumenyi butandukanye kandi aranabicengera arabimenya rwose kuko ku myaka makumyabiri gusa yari afite ubumenyi buhambaye ari ku rwego rw’umwalimu ukomeye.

Yigishijwe n’abarimu b’abahanga barimo nka Abu Ishaaq Ibrahim bn Ahmad Tabariy witabye Imana muwa 393 H, Qazi Abdul Jabaar Baghdaadiy, Abdul Rahmaani bn Nabatah, Abu Muhammad Abdullah bn Mhammad Asadiy Ikfaniy, Abu Abdullahi Muhammad bn Muhammad bn Nu’maani wamenyekanye cyane nka Sheikh Mufid witabye Imana muwa 413 Hijria.

Yanditse inyandiko zitandukanye ziganjemo izisobanura Quran dore ko ari yo yari yarihebeye kuva mu bwana bwe, mu bitabo bye twavugamo nka Talkhis al bayan an majaazat al Quran, Haqaa’iq al ta’wiil fiy mutashaabih al tanziil, ma’aaniy al Quran, khasaa’is al a’imat, n’ibindi byinshi.

Yigishije abaneyshuli bavuyemo abamenyi bakomeye mu kinyejana cyakurikiyeho nka Sheikh Tuusi, Ahmad bn Aliy bn Qudaamah wamenyekanye cyane nka Ibn Qudaamah, Mufiid Nisahabuuriy,…n’abandi.

Seyyd Razi yitabye Imana mu mwaka wa 406 Hijria mu kwezi kwa Muharram afite imyaka 47 ashyingurwa iwe mu rugo ariko nyuma imva ye iza kwimurirwa muri Haramu ya Imamu Husein a.s i Karbala.

 

  1. Sheikh Mufiid

Abu Abdullahi Muhammad bn Muhammad bn Nu’maani wamenyekanye cyane nka Sheikh Mufid na Ibn Mu’alim yabonye izuba mu mwaka wa 336 Hijria. Yabaye umumenyi ukomeye cyane muri Fiqih no muri Kalaam[Aqidah], bivugwa ko yakoze impinduka zikomeye mu buryo bwa Ijtiihaad ndetse no mu bijyanye n’imyemerere ya gishia.

Yagize abarimu bakomeye barimo Sheikh Saduq, Abu Gharib Zarariy, Ibn Walid Qumiy, Ibn Quluwiyeh Qumiy, … ndetse yabaye umwalimu w’abanyeshuli baje kuvamo abamenyi bakomeye muri mazheb ya shia nyuma ye, muri abo twavuga nka Seyyd Murtaza Ilmu al Huda, Seyyd Razi, Sheikh Tuusi, Najashiy,…

Bivugwa ko yanditse ibitabo byinshi bigera kuri magana abiri bikubiyemo ubumenyi bitandukanye, muri byo twavuga nka Al Muqniat, al Faraa’iz al Shar’iyat, ahkaam al nisaa, Mukhtaswar al tadhkirat bi usuul al fiqih, al kalaam fiy dalaa’il al quran, wujuuh i’ijaaz al quran, al nusrat fiy fadwli al quran, al bayaan fiy ta’aalif al quran, misaar Shia fiy muktaswar tawaarikh al sharii’at, al irshaad, al jumal, awaa’il al maqaalaat, naq’dhu fadhwilat ala mu’tazilat, al afswah fiy al imaamat, n’ibindi…

Sheikh Mufid yitabye Imana mu mwaka wa 413 Hijria i Baghdad ku myaka 75 y’amavuko maze ashyigurwa muri Haram ya Imamu Jawad a.s i Kadhwimayn muri Iraq.

 

  1. Sheikh Tuusi

Abu Jafar Muhammad bn Hasan bn Aliy Tuusi wamenyekanye cyane nka Sheikh Tusi, Sheikh Taa’if na Sheikh yabaye umumenyi ukomeye cyane mu kinyejana cya kane n’icya gatanu mu bijyanyen’ubumenyi bwa Fiqih na Aqidah[Kalaam].

Yavutse mu mwaka wa 385 Hijria ahitwa Tusi muri Iran, imibereho ye mu bwana ntabwo izwi cyane gusa mu mwaka wa 408 Hijria yerekeje i Baghdad aba umunyeshuli wa Seyyd Murtaza ndetse na Sheikh Mufiid, nyuma aza kuba umumenyi n’umwalimu ukomeye cyane aho ngaho Baghdad nyuma y’uko Seyyd Murtaza yitabye Imana.

Sheikh Tusi yamaze imyaka 40 muri Baghdad kuko mu mwaka wa 448 uduce tw’abashia twibasiwe n’ubutegetsi maze butwika inzu z’ibitabo zose ndetse n’urugo rwa Sheikh maze bituma yimukira mu mugi mutagatifu wa Najaf ahashinga ishuli ry’ubumenyi rya gishia kugeza na n’ubu rikaba rigihari.

Sheikh Tusi yabaye umumenyi w’igitangaza yanditse inyandiko nyinshi bivugwa ko zirenga magana abiri ariko iz’ingenzi muri zo ni Tahzib al ahkaam na al istibswaar ibitabo bibiri muri bine bifatwa nk’isoko y’ubumenyi muri mazhab ya shia. Mu bindi bitabo bya Sheikh Tusi twavugamo nka al bayan fiy tafsir al quran, al masaa’il al rahbiyat, al amaaliy[ni inyigisho zakusanyijwe zivuye mu byicaro yatangiragamo inyigisho], talkhiis al Shaafiy, al iqtisaad fiy maa yajib alal ibaad, muqadimat fiy madkhal ilaa ilil al kalaam, riyaadh al uquul, al masaa’il fiy al farq bayn an nabiy wa al imam, n’ibindi byinshi…

Sheikh Tusi yitabye Imana mu mwaka wa 460 Hijria i Najaf ashyingurwa iwe mu rugo haje no kubakwa umusigiti uzwi cyane mu mugi wa Najaf Ashraf.

Mu bandi bamenyi babayeho mu kinyejana cya gatanu twavugamo nka Abul Qaasim Aliy bn Husein bn Musa wamenyekanye nka Seyyd Murtaza wabayeho hagati y’umwaka wa 355 Hijria n’uwa 436 Hijria, Taqiy bn Najm bn Ubaydullah uzwi nka Abu Salah Halabiy[374-447 Hijria], Ahmad bn Husein bn Ubaydullah bn Ibrahim Ghafaairiy wamenyekanye nka Ibn Ghafaairiy, n’abandi..

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here