Lailatul Raghaa’ib

Ijoro ryo kuwa kane wa mbere mu kwezi kwa Rajab niryo ryitwa Lailatul Raghaa’ib.

ــــــــــــــــــــــــ

➖Ni ijoro buri wese atagakwiye gucikwa bitewe n’imiterere yaryo. Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) mu kwigisha ibijyanye n’iri joro yabwiye abantu ko umuntu uzakoramo isengesho rigizwe na rakat cumi n’ebyiri, Nyagasani azamubabarira ibyaha bye byose.

➖Uwarikoze igihe azaba yashyizwe mu mva ye mu ijoro rya mbere ari naryo joro rikomerera nyakwigendera kurenza ibindi bihe, Imana izahinduramo iri sengesho ishusho runaka ribwire nyakwigendera riti: “Ndaguha inkuru nziza y’uko nta kibi kiza kukugeraho”.

➖”Ndi rya sengesho wakoreye ahantu runaka, mu kwezi runaka no mu mwaka runaka, iri joro nkuziye nk’ukuri kwawe kandi nzakuguma iruhande nk’igihembo ku buryo tutazatandukana kuzageza ku munsi w’imperuka”.

Uko iryo sengesho rikorwa …

Ni isengesho rigizwe na rakat cumi n’ebyiri (12) bikaba byiza rikozwe hagati y’isengesho rya Magh’rib na Al-ishaa, aho umuntu agenda asenga rakat ebyiri ebyiri atora salam kugeza rakat cumi n’ebyiri zirangiye.

Muri buri rakat usoma:
– Suratul Faatiha inshuro imwe
– Suratul Qadr inshuro eshatu
– Suratul Ikhlasw inshuro cumi n’ebyiri.
Wasoza izo rakat zose uko ari cumi n’ebyiri ugasingiza Imana mu buryo bukurikira:

1- Allahuma swali alaa Muhamad nabiyil ummiy wa aalihi. Inshuro 70

2- Ukubika umutwe k’ubutaka (sijda) ukavuga uti: Subuhun Qudusun Rabul Malaaikati wa Ruuh. Inshuro 70.

3- Ukicara ukavuga uti: Rabigh fir warham wa tajaawaz amma ta’alam innaka antal-aliyul adhwiim. Inshuro 70

4- Ugasubira kubama k’ubutaka (sijda) ukavuga: Subuhun Qudusun Rabul Malaaikati wa Ruuh. Inshuro 70.

Gukora igisibo kuri uwo munsi ni byiza kurushaho.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here