ZIMWE MURI ADHIKAR ZIKORWA MU KWEZI KWA RADJAB

1. Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:

Buri wese uzavuga iyi dhikir mu kwezi kwa Radjabu

أَسْتَغْفِرُ اللّهَ الَّذِی لا إلهَ إِلاّ هُوَ، وَحْدَهُ لا شَرِیکَ لَهُ وَأَتُوبُ إِلَیْهِ

ASTAGHAFILULLAHA LADHI LAA ILAHA ILLA HUWA, WAHDAHU LAA SHARIIKA LAHU WA ATUUBU ILAYIHI
[Ndasaba Imana imbabazi yo ntayindi Mana uretse yo rukumbi idafite indi ibangikanye na yo kandi ndayicuzaho]

Yarangiza agatanga
Iswadaqa, Imana izamwishimira inamubabarire kandi nuzayivuga inshuro maganane [400] imana izamuha ibihembo nk’ibyuwahowe Imana (Umushahiid).

2. Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:

Uzahoza iri jambo ku rurimi rwe mu kwezi kwa Radjabu Imana izamuha ibyiza bitabarika [hano ku isi no ku munsi w’imperuka]

لا اِلهَ اِلاَّ اللّه
LAA ILAHA ILLA ALLAHU
[Ntayindi Mana uretse Allah]

3. Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:

Buri wese uzavuga iyi dhikir inshuro mirongo irindwi [70] muri buri gitondo na buri joro by’ukwezi kwa Radjab

اَسْتَغْفِرُ اللّهَ وَأَتُوبُ اِلَیْه

ASTAGHAFILULLAHA WA ATUUBU ILAYIHI
[Ndicuza ku Mana kandi ndayisaba imbabazi]

Nyuma agahita asaba ubu busabe

أَللّهُمَّ اغْفِرْلی وَ تُبْ عَلَىَّ 
 

ALLAHUMA IGHIFIRILI WA TUB ALAYYA
[Mana Nyagasani mbabarira unakire ukwicuza kwanjye]

Uretse ibyiza azabona, na naramuka yitabye Imana muri uko kwezi (muri iyo Radjab) azaba agiye yishimiwe na Allah (swt)…

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here