AMATEGEKO AREBANA N’UMUGORE WACUZE

Umugore wacuze iyo abonye amaraso ntago aba ari imihango ahubwo aba ari istihadha.Kukijyanye n’igihe umugore ageramo akabarwa nkuwacuze,abamenyi mu by’amategeko y’idini aribo:

1- Ayatullah Imamu Khamenei: Avugako Umugore ukomoka mu muryango w’intumwa (umusayidi) acura iyo ageze kumyaka mirongo itandatu(60) kuzamura.Naho umugore usanzwe utari umusayidi acura ageze kumyaka mirongo itanu(50) kuzamura.

2- Ayatullah Sistani: Avugako Abagore bose yaba abasayidi n’abatari abasayidi bacura bageze kumyaka mirongo itandatu. Ni ukuvugako amaraso abagore babona mbere y’imyaka 60 iyo afite ibimenyetso by’imihango aba ari imihango.

 

Gushidikanya niba umugore yaracuze cyangwa ataracura

Umugore ushidikanya niba yaracuze cyangwa ataracura iyo abonye amaraso ariko ntamenye niba ari imihango cyangwa atariyo,icyogihe avugako ataracura.

  • Ayatullah Sistani avugako umugore ushidikanya niba yaragejeje ku myaka mirongo itandatu(60),iyo abonye amaraso ntamenye niba ari imihango cyangwa atariyo,icyo gihe avugako atarageza kumyaka mirongo itandatu(60).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here