Kuki Imana yagereranyije umugore nk’umwambaro w’umugabo ikanagereranya umugabo nk’umwambaro w’umugore?
Imana muri Qoran ntagatifu yagereranyije umugore nk’umwambaro(umwenda)w’umugabo inagereranya umugabo nk’umwambaro w’umugore. Aho kuri surat Baqarat ayat ya 187 yagize iti:
هُـنَّ لِبَـاسٌ لَكُـمْ وَأَنْـتُمْ لِبَـاسٌ لَهُـنَّ …»
Bo ni (nk’) umwambaro wanyu namwe muri (nk’)umwambaro wabo…
Ese ni ukuberiki Imana yagererangije aba bombi nk’imyambaro hagati yabo?
Kugira ngo tubashe kubyumva neza turareba ibiranga umwambaro n’akamaro kawo k’umuntu ubundi bidufashe gusobanukirwa neza.
Akamaro k’umwambaro n’ibiranga umwambaro:
- Nk’uko mu mibereho y’umuntu abaho yumva ko agomba kwambara kandi akeneye imyenda ni nako aba yumva yagira umugore cyangwa umugabo.Igihe umuntu atabigenje gutyo agakora ibitandukanye n’ibyo,nta kabuza azajya mu byo Imana itishimira.
- Nk’uko umuntu yihitiramo umwambaro ,ni nako mu guhitamo umugore cyangwa umugabo abantu bagakwiye kwihitiramo.
- Imyenda ntago yambarwa n’umugabo gusa cyangwa ngo yambarwe n’umugore gusa ahubwo ni ikintu buri wese akenera. Umugore n’umugabo rero nabo barakenerana hagati yabo.
- Umuntu iyo agiye guhitamo umwenda akora uko ashoboye agahitamo umukwiriye kandi yishimiye. Umugore n’umugabo rero nabo bakwiye guhitamo abo babona bakwiranye, bishimiye kandi baberanye na bo.
- Nk’uko umuntu uba ahantu hari abantu benshi atabasha kuhaba atambara imyenda ngo yumve atekanye cyangwa yisanzuye,ni nako umuntu amera mu bandi bantu iyo yanze gushaka kandi bigaragara ko yatinze cyane koko(ashaje adashatse).
- Nk’uko umwenda urinda,upfuka kandi utuma inenge z’umuntu zitagaragara,ni nako hagati y’abashakanye byagakwiye kugenda.Umugabo akwiye kwirinda gushyira inenge z’umugore we ku karubanda(ahagaragara)n’umugore nawe ntashyire inenge z’umugabo we ku karubanda.
- Nk’uko umwambaro(umwenda)ari umutako k’umuntu uwambaye,ni nako hagati y’abashakanye byagakwiye kugenda.Umugabo akaba umutako n’umuntu uhesha agaciro umugore we,n’umugore nawe akaba umutako n’umuntu uhesha agaciro umugabo we.
- Nk’uko umwambaro uhindura umuntu ukamugira umuntu wiyubashye,ni nako hagati y’abashakanye bikwiye kugenda.Umugabo akwiye kubahisha umugore we n’umugore akubahisha umugabo we.
- Nk’uko umwenda urinda umubiri w’umuntu ntugerweho n’umwanda ndetse n’ibiwangiza,ukanarinda umuntu ubukonje n’ubushyuhe,…ni nako byagakwiye hagati y’abashakanye.Umugabo akarinda umugore we uko ashoboye k’uburyo hatagira icyamugirira nabi ahari,n’umugore nawe akarinda umugabo we.
- Nk’uko umuntu akenera umwenda ushyushya(urinda ubukonje)igihe hakonje akanakenera umwenda woroshye igihe hashyushye,ni nako hagati y’abashakanye byagakwiye kugenda. Umugabo n’umugore bakwiye kumenyana k’uburyo buri wese amenya uko atwara undi igihe hagize igihinduka m’ubuzima bwabo. Niba umwe arwaye undi akagerageza kumwitaho no kumuba hafi.Igihe bose bameze neza nabwo bakishimana nk’abantu bameze neza mbese bakamenya uko batwarana igihe habaye impinduka m’ubuzima bwabo nk’igihe umwe yarakaye cyangwa yananiwe.
- Nk’uko umwenda urinda umubiri ibibi biturutse inyuma ntibiwugereho,ninako gushaka birinda cyangwa byagakwiye kurinda abashakanye ntibagwe mu cyaha cy’ubusambanyi n’ibindi bibi byose.
- Iyo umuntu yambaye umwenda awurinda kuba wajyaho umwanda cyangwa wakwandura.Abashakanye nabo kuko umwe ari umwenda w’undi,umwe ntakwiye gukorera ikibi mugenzi we cyatuma yandura nko kwiyandarika,kwiba,kwica,n’ibindi byaha byatuma umwe asebya mugenzi we.
- Nk’uko umwenda uba wegereye umubiri w’umuntu uwambaye,ni nako abashakanye hagatiya yabo umwe yagakwiye kuba hafi y’undi,bagafashanya,bakishimana,buri wese akamenya uko undi ameze,n’ibindi nk’ibyo.
- Nk’uko umwenda ukenera kumeswa no kwitabwaho,ni nako hagati y’abashakanye umwe akwiye kwita ku wundi anamwereka urukundo.
- Nk’uko iyo umwenda wacitse cyangwa se wagiyemo ikizinga nyirawo awudoda cyangwa akawumesa,ni nako byagakwiye kugenda hagati y’abashakanye igihe habaye ikibazo gituma hari ibyo batumvikana.Bakwiye kwicara hamwe icyo kibazo bakagikemura k’uburyo ibintu byongera bigasubira k’umurongo neza buri wese akiyumva mu wundi.