Aho abagore bahagarara mu isengesho ry’imbaga(jamaa) mugihe bakurikiye imamu w’umugabo:

  • Iyo ba mamum(abantu abakurikiye imamu mu isengesho) ari abagore gusa, bashobora gukurikira imamu w’umugabo ntakibazo.
  • Iyo hari imamu w’umugabo na mamum umwe w’umugore, ni mustahabu (suna) ko mamum(w’umugore)ahagarara iburyo bwa imamu. Agahagarara inyuma gato ya Imamu k’uburyo uwo mugore naza kujya muri sijdida aho aza gushyira agahanga haza kuba haringaniye n’aho amavi ya Imamu aza kuba ari. Ibi bireba n’igihe umugore ari gusengeshwa n’umugabo we.
  • Iyo ba mamum bagizwe n’umugabo umwe n’umugore umwe cyangwa bagizwe n’umugabo umwe n’abagore benshi, ni mustahabu ko umugabo ahagarara iburyo bwa imamu,maze abagore bagahagarara inyuma ya imamu.
  • Iyo ba mamum ari abagabo cyangwa abagore,ni mustahabu ko bahagarara inyuma ya imamu.
  • Iyo ba mamum bagizwe n’abagabo n’abagore,ni mustahabu ko abagabo aribo babanza gukurikira imamu maze abagore bagahagarara inyuma y’abagabo(aha ni nk’igihe ahantu hari gukorerwa isengesho ari hato)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here