MATEGEKO YO KWISIGA NO KWAMBARA IMITAKO KU BAGORE

  1. MATEGEKO YO KWISIGA

kubijyanye no kwisiga, amategeko y’idini avugako umugore igihe ari mu rugo wenyi nta mugabo  badafitanye isano ya hafi uhari (umugabo udafite icyo apfana nawe cyangwa ushobora gushakana nawe) icyo gihe umugore yemerewe kwisiga uko ashatse kose. Ariko iyo mu rugo hari umugabo badafitanye isano ya hafi cyangwa se hari umugabo ushobora gushakana nawe, uwo mugore akaba yisize bimwe bikabije ku buryo byatuma umugabo utari uwe amurarikira, icyo gihe ategetswe guhisha cyangwa kwambika iyo mitako yishyizeho cyangwa ntage  ahantu hari abagabo bamubona. Iyo ashaka kujya hanze nabwo abigenza gutyo.Ariko kwisiga byoroheje ku buryo bitatuma abagabo bamwifuza,ntacyo bitwaye.

2. MATEGEKO YO KWAMBARA IMITAKO

Amategeko y’idini avuga ko bitabujijwe kwambara no kugaragaza imitako (amaherena, impeta,ibikomo,isaha, lunette,…) igihe uwo mugore yayambaye ahantu umugore adategetwe kwambara(guhisha). Nko kuyambara mu maso, ibiganza kugeza mu bujana n’ibirenge . Ariko iyo yabikoze kubera izi mpamvu zikurikira, ntago agomba kugaragaza iyo mitako ku bandi bagabo batari umugabo we:

  1. Kuba yayambaye kugirango agushe abagabo muri haramu(kugirango bamurarikire)
  2. Kuba afite ubwoba bw’uko nayambara aza kugwa cyangwa se akagusha abandi muri haramu.
  3. Kuba biza gutuma igice ategetswe kwambika kiza kuba kigaragara.Urugero: Nko kuba yambaye ibikomo murwego rwo kugirango bigaragare akambara umwenda ufite amaboko magufi cyangwa akawuzamura kugirango bigaragare.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here