IVUKA RY’UMUYOBOZI W’ABEMERAMANA ALI MWENE ABI TALIB (as)

Imam Aliy (as) ni uwambere muri cumi na babiri twategeswe n’Imana gukurikira nyuma y’Intumwa Muhammad (s).

Yavutse 13 Radjabu muwa3(nyuma y’igitero cy’inzovu) mu nzu y’Imana itagatifutse Al-Qa’abah.

Ise umubyara ni Abu Talib mwene Abdul Mutalib naho nyina akaba Fatimat umukobwa wa Asad mwene Hashim.

Abul Hassan, Abu Turaab, Abul Hussein, Amiirul mu’uminiina, waliyyullah, Asadullah, Murtadha, Wasiy, Ya’asuubu Dini, Haydar, Qaraar,… ni amwe mu mazina ye y’utubyiniriro.

Imam Aliy (as) kuva akivuka yarezwe n’Intumwa y’Imana Muhammad (s).

Imam Ali (as) niwe muntu wa mbere mu bagabo wemeye islam.

Imam Aliy (as) yitabiriye intambara zose zonkurinda islam uretse intambara ya Tabuuk kandi ni we wabaga ari intwari y’akataraboneka muri izo ntambara zose zo kurinda islam.

Imam Aliy (as) ni we mumenyi kurusha bose kuko ni we Intumwa yise umuryango w’ubumenyi bwayo.

Imam Aliy (as) ni we se w’abayobozi b’abasore bo mu ijuru (Hassan na Hussein) kuko ari we Intumwa y’Imana Muhammad (s) yashyingiye umukobwa wayo Fatimat az-Zahra (as).

Imam Aliy (as) ni we wenyine utarigeze asenga ibigirwamana muri bane biswe abayobozi bakuru b’idini.

Ku 18 Dhul Hijja muwa 12H ni bwo Intumwa yatangaje ko Aliy (as) ari we musigire wayo nta wundi uciyemo ibyo byabereye ahitwa i Ghadiir Khum ariko nyuma y’urupfu rw’Intumwa siko byagenze ahubwo uwabaye umuyobozi ni umwe mu bamuhaye ukoboko kw’ishimwe ubwo yatangazwaga!

Imam Aliy (as)  yaravuze ati:

  عَلَيْكَ بِمُدَارَاةِ النَّاسِ وَ إِكْرَامِ الْعُلَمَاءِ وَ الصَّفْحِ عَنْ زَلَّاتِ الْإِخْوَانِ فَقَدْ أَدَّبَكَ سَيِّدُ الْأَوَّلِينَ وَ الْآخِرِينَ بِقَوْلِهِ ص اعْفُ عَمَّنْ ظَلَمَكَ وَ صِلْ مَنْ قَطَعَكَ وَ أَعْطِ مَنْ حَرَمَك

“Muramenye kubanira neza bagenzi banyu kandi mujye mwubaha abamenyi munamenye kubabarira abavandimwe mu gihe bateshutse nk’uko mwabitojwe n’umuyobozi w’ababanje n’abazaheruka (s) ubwo yavugaga ko ugomba kubabarira n’uwaguhuguje ukaniyunga n’uwaguciye ukanaha uwakwimye.”

📗 Alaam dini urp 96 na Biharul anwar umz75 urp 71.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here