Allah Nyir’ubuhambare bwose yabwiye Intumwa ye Muusa (as) ati:

یا مُوسی! إِحْفَظْ وَصِیَّتی لَکَ بِأَرْبَعَةِ أَشْیاءَ، أَوَّلُهُنَّ؛ ما دُمْتَ لاتَری ذُنُوبَکَ تُغْفَرُ فَلا تَشْتَعِلْ بِعُیُوبِ غَیْرِکَ، وَ الثّانِیَةُ: ما دُمْتَ لاتَری کُنُوزی قَدْ نَفِدَتْ فَلاتَغُمَّ بِرِزْقِکَ، وَالثالِثَةُ: ما دُمْتَ لاتَری زَوالَ مُلْکی فَلا تَرْجُ اَحَدا غَیْری والرّابِعَةُ: ما دُمْتَ لاتَری الشَّیْطانَ مَیِّتا فَلاتَأْمَنْ مَکْرَه

Yewe Muusa we! Cyo rinda kandi wite kuri izi mpanuro enye zikurikira;

1. Igihe cyose utaziko ibicumuro byawe byababariwe, ntuzite ku kureba inenjye z’abandi.

2. Mu gihe cyose utazi ko ubukungu bwanjye bwashize, ntuzihebe kubera amafunguro yawe yejo hazaza.

3. Mu gihe cyose utigeze ubona ubwami bwanjye buvaho, ntihazagire undi Wizera utari njye.

4. Mu gihe cyose utarabona Shaytwani yapfuye, ntuziringire kurokoka ubucabiranya bwe.

🎯 Allah (swt) yabwiraga Intumwa ye Muusa (as) gutya mu buryo bwa “NI WOWE MBWIRA KUGIRANGO UMUTURANYI YUMVE”

📚Al-khisal urp 217

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here