IBI NIBYO UMUGABO YAKORA AKIGARURIRA UMUTIMA W’UMUGORE WE (ibikurikira…)

  1. Kuvuga ibyiza umugabo abona k’umugore we, kubwira no kwereka umugore ko yishimiye kuba afite umugore nk’uwo.
  2. Kutarenza urugero mu kwereka no kubwira umugore ibyo akwiye gukora.Umugabo akwiye kumenya ko guhora abwira umugore ngo “kora gutya,kora kuriya,…” bigera aho bikarambira umugore.
  3. Kwereka umugore ko arinzwe kandi afite umugabo koko. Urugero nko kumuherekeza igihe agiye ahantu hateye ubwoba,…
  4. Kudatesha agaciro ibitekerezo by’umugore.
  5. Guha umugore impano kabone nubwo zaba zoroheje.
  6. Kuganira mu kinyabupfura no kugaragariza icyubahiro umugore igihe umugore n’umugabo bari kumwe n’abana babo.
  7. Kugaragariza impuhwe umugore no kumubwira ko amukunda igihe barikumwe n’abana babo.
  8. Gusuhuza no gusezera umugore igihe umugabo agiye n’igihe agarutse mu rugo.
  9. Abagore rimwe na rimwe hari igihe badashobora(bibagora) kugaragaza ibyiyumviro byabo cyangwa ntibashobore kuvuga icyo bashaka ahubwo bakabigaragaza mu marenga.Umugabo rero akwiye kwita kuri buri kintu cyangwa igikorwa cyose gishoboka gikozwe n’umugore kuko nibwo azabasha kumenya ya marenga umugore ashobora gukoresha,kandi nayamenya azaba aruhuye umugore bitume amukunda kandi amwishimire.
  10. Abagore bakunda ko umugabo yita ku byo bakoze.Umugabo rero akaba akwiye kubimenya no kubikurikirana.Urugero:Niba hari uko yambaye,yisize,yasokoje,yasashe,….Umugabo akabyitaho akabimushimira cyangwa se akamubwire uko abibona.
  11. Gufasha umugore imirimo yo mu rugo.
  12. Kuzirikana no guha agaciro iminsi y’ingenzi nk’umunsi w’amavuko w’umugore,umunsi bakoreyeho ubukwe(gushyingirwa),…no guha umugore impano kuri iyo minsi.
  13. Igihe umugabo yarakariye umugore agirwa inama yo kwibaza ngo”Ese koko nkwiye kuba ndakaye muri uyu mwanya?”Ibyo bizafasha umugabo kuba yagabanya umujinya ko kureka kurakarira umugore.
  14. Gushyigikira no gufasha umugore mu bikorwa cyangwa akazi akora.
  15. Kuganira guseka no kwishimana n’umugore.
  16. Kwihanganisha no gutera imbaraga umugore igihe ari mu kazi.
  17. Igihe umugabo agihe kugira ibyo agura ni nyiza kubaza umugore niba nawe nta kintu akeneye ngo akimugurire.
  18. Kugisha inama umugore.Iyo umugabo agishije inama umugore biramushimisha cyane.
  19. Kuganira n’umugore no kumuhanga amaso igihe ari kuvuga.
  20. Kugurira umugore indabo igihe bishoboka.
  21. Umugabo akwiye kwirinda gukoresha amagambo nkaya”Urabona ko navugaga ukuri?, nkubwira nyamara! Urabona ko wibeshyaga?,…” kuko ashobora gutuma umugore,acika intege, yibona nk’aho ari wenyine cyangwa bigatuma yifata nk’umuntu watsinzwe.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here