IBI NIBYO UMUGABO YAKORA AKIGARURIRA UMUTIMA W’UMUGORE WE:

  1. Gukunda no kubaha umugore by’ukuri.
  2. Umugabo akwiye gufata umugore we nk’umunyembaraga cyangwa se umuntu ushoboye kuba yagira icyo amufasha m’ubuzima bwe aho kumufata nk’udashoboye. Umugabo kandi akwiye guha agaciro umugore akamufata nk’umufasha we aho kumufata nk’umukoze we.
  3. Abagore iyo bavuze ikibarimo bituma baruhuka. Umugabo rero akwiye guha umwanya uhagije umugore we akavuga igihe afite icyo ashaka kumubwira kabone niyo byaba ari igihe bari gutongana.
  4. Kubabarira umugore igihe yakoze ikosa agasaba imbabazi.
  5. Umugabo ntakwiye gufata umugore nk’umuntu wo hanze y’ubuzima bwe ahubwo akwiye gufata umugore nk’umuntu bari umwe, umuntu akwiye kubitsa amabanga n’umuntu we wa hafi kandi umurutira abandi.
  6. Abagore bagira imitima yoroshye,ibyiyumviro no kugaragaza amarangamutima cyane kandi vuba. Umugabo rero akaba akwiye kubitahura,kubimenya no kubasha kubikoresha kugira ngo abashe kumenya uko atwara umugore we atamubangamiye, kandi bitume abasha kumwumva vuba.
  7. Guha agaciro ijambo”Ndagukunda” no kuribwira umugore kenshi mu gihe cya nyacyo.
  8. Umugabo akwiye kugaragariza umugore we ko amukunda byaba mu mvugo no mubikorwa. Kandi ikikuramo gutekereza ko kuba umugore we azi ko amukunda ubwo bitakiri ngombwa kubivuga cyangwa kubimwereka.
  9. Rimwe na rimwe umugabo akwiye gusimbura umugore mu mirimo imwe nimwe umugore yakoraga. Urugero niba umugore yatekaga,agategura,…Umugabo akwiye gushaka umwanya agakora imwe muri iyo mirimo bizashimisha umugore we.
  10. Umugabo akwiye kwirinda kuvuga no kurata abandi bagore igihe arikumwe n’umugore we.
  11. Gusaba imbabazi, kwereka no kwemerera umugore ko wakosheje bizatuma yishima kandi bitume abona umugabo we nk’umuntu umwubaha akamuha n’agaciro.
  12. Umugabo akwiye kwirinda gushyira mukato no guhima umugore we igihe habaye intonganya cyangwa se kurakazanya mu rugo.
  13. Hari igihe mu muryango hajya haba ukutumvikana bikaba byatuma umugore agenda akava mu rugo. Umugabo rero igihe bigenze gutyo, ntakwiye kuvuga ati:”Niwe wijyanye azigarure”. Ahubwo akwiye gushaka uko umugore we yagaruka kugirango bakemure ikibazo bari kumwe.
  14. Umugabo agirwa inama yo gushimira umugore we kuri buri gikorwa akoze kabone nubwo cyaba ari igikorwa gito. Kuko gushimira umugore bituma yumva ibyo yakoze bifite agaciro kandi bigatuma n’umunaniro yagize akora ibyo bikorwa yumva ugabanutse cyangwa ushize kuko iyo ashimiwe bimugaragariza ko atavunikiye ubusa.
  15. Abagore bakenera ko umugabo abona akanaha agaciro ibikorwa baba bakoze. Umugabo rero akaba akwiye kwita k’ubikorwa aba yakorewe n’umugore we kandi akabimushimira mu mvugo.
  16. Umugabo akwiye guha agaciro impano yahawe n’umugore kuko bishimisha umugore cyane.
  17. Guha umwanya umugore akagira ibintu ayobora mu rugo. Urugero nko gupanga, gutegura no kuyobora ibirori byo mu rugo, nk’igihe umugore n’umugabo bari kureba television,umugabo akareka umugore akaba ariwe ushyiramo filime ashaka cyangwa agashyira k’umuyoboro wa television ashaka.
  18. Kurya amafunguro umugabo yateguriwe n’umugore no kwirinda kuyasebya kabone nubwo yaba ataryoshye nk’uko umugabo abishaka.
  19. Kutagereranya umugore we n’abandi bagore kuko ibyo bibabaza abagore cyane.
  20. Gufata umugore we uko ari no kumwereka ko yishimiye uko ameze nuko ateye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here