AMATEGEKO AREBANA N’UMUSIGITI ( IGICE CYA MBERE)

IKIBAZO

Umusigiti niki?

IGISUBIZO

Umusigiti ni inzu yubatswe  hagamijwe ko muriyo nzu hakorerwamo ibadat (kugaragira no kugandukira Allah).Ni ngombwa ko umuntu ugiye kubaka cyangwa kubakisha umusigiti, ashyiraho niyah(umugambi) y’umusigiti akanavuga ko umusigiti awutanzeho waqifu kubera Allah.

Ukavuga uti: Ja’altuhu masdjida Llahi (Umusigiti nywutanze ngo ube umusigiti wa Allah)

Abamenyi bavugako kandi atari ngombwa kubivuga mu cyarabu, kuko niyo wamara kuwubaka ugatanga uburenganzira bakawusengeramo maze ukawutangamo waqifu kubasilamu ngo bajye bawusengeramo, ibyo birahagije ko uhita uba umusigiti ukanagira amategeko agenga umusigiti .

IKIBAZO

-Ese birashoboka ko inzu warusanzwe ubamo cyangwa ukoreramo ibindi, wayihindura umusigiti ?

-Ese birashoboka ko umusigiti wawuhinduramo inzu yo gukoreramo ibindi bintu (nko kubamo,…)

IGISUBIZO

– Birashoboka ko inzu isanzwe wayitunganya, ukayihindura umusigiti. Igihe wavuzeko iyo nzu uyitanze ngo ibe umusigiti wa Allah, ukayiha abaslamu ngo ibe waqifu yabo, igihe umaze gutanga uruhushya hakagira abayisengeramo, icyo gihe iba ibaye umusigiti.

– Umusigiti ntago bishoboka ko uwuhindura inzu isanzwe.

IKIBAZO

-Ese biremewe gushyira televiziyo cyangwa porojegiteri mu musigiti?

-Ese kurebera filime mu musigiti biremewe?

IGISUBIZO

Amategeko y’idini avugako:

– Gushyira televiziyo cyangwa porojegiteri mu musigiti ntacyo bitwaye.

– Kurebera mu musigiti filime zirimo inyigisho z’idini, cyangwa inyigisho zisanzwe (nk’amaduwa,Qoran,…) ntacyo bitwaye. Ariko kurebera mu musigiti filime zisanzwe cyangwa ibindi bisanzwe bitari iby’idini ntago byemewe.

IKIBAZO

Ese biremewe kugurisha umusigiti? Kugurisha ibikoresho byawo se byo, biremewe?

IGISUBIZO

–  Umusigiti haba k’uwawubatse, k’umuyobozi wawo,…waba ushaje cyangwa udafite abantu bawusengeramo,…kuwugurisha ntago byemewe.

– Kugurisha ibikoresho by’umusigiti cyangwa bikoreshwa mu musigiti ni haramu.

Ariko iyo hari ibikoresho by’umusigiti bidakenewe cyangwa bitagikoreshwa (nk’inzugi,amadirishya, nibindi),ushobora kubijyana kubikoresha ku wundi musigiti, iyo nta wundi musigiti uhari wabikoreshamo, ushobora kubigurisha amafaranga ukuyemo ukayaguramo ibindi bikoresho bikenewe kuri uwo musigiti (nk’amarange,…)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here