NI IKI ABANA BAKORA BAGAKUNDWA N’ABABYEYI BABO KURUSHAHO?

  1. Urukundo ni ikintu k’ingenzi gikenerwa na buri wese. Ababyeyi rero nabo bakeneye urukundo ruturutse ku bana babo kuko igihe umwana azakunda umubyeyi we ntakabuza umubyeyi azabyishimira kandi bitume akunda umwana we kurushaho.
  2. Ikintu k’ingenzi umubyeyi yifuza k’umwana we ni ukubaha. Abana rero bakaba bagirwa inama yo kubaha ababyeyi babo ndetse n’abandi bantu. Ibyo bizatuma ababyeyi babakunda kurushaho.
  3. Ibyishimo by’umwana bituma umubyeyi yizihirwa kandi akishimira umwana we. Umwana rero akwiye kwerekana ibyishimo igihe biri ngombwa (mu gihe cyo kwishima). Nk’igihe umubyeyi hari icyo yakoreye umwana we gishimishije,igihe umwana arikumwe n’ababyeyi be,…
  4. Ababyeyi bakoresha imbaraga zabo bagakora uko bashoboye kose rimwe na rimwe ntibasinzire,ntibaruhuke,bakanitangira abana babo kugira ngo abana babone ibyo bakeneye.Abana rero bakwiye guha agaciro ibyo ababyeyi baba babakoreye maze nabo bakerekana ko imbaraga,kwigomwa n’ubwitange ababyeyi bakoresha,batabikorera ubusa.Urugero: Niba umubyeyi yemeye kugira ibyo yigomwa agashaka amafaranga y’ishuri akayatanga,umwana nawe akwiye gukora uko ashoboye akazana amanota meza azatuma umubyeyi yishima kandi akabona ko atakoreye ubusa.
  5. Abana hari igihe bategurira iminsi mikuru nk’iminsi y’amavuko,…inshuti zabo,ariko ugasanga ntanazi cyangwa ntajya yibuka n’igihe umubyeyi we yavukiyeho.Abana bakwiye kumenya ko izo nshuti bari gutegurira ibirori nk’ibyo zitaruta ababyeyi babo.Nubwo baba babona zibaruta,ariko wenda bakwiye no gutekereza ko bafite ababyeyi kandi nabo bashimishwa no gukorerwa ibintu nkibyo.
  6. Mu bintu bishengura umubyeyi bikamubabaza cyane harimo kubona umwana we amwihakana.Abana bafite ingeso nk’izo haba ku bigo by’ mashuri,mu mago yabo n’ahandi bakwiye kubireka kuko bituma umubyeyi ababara bikaba byanatuma apfana agahinda.
  7. Gutera imbere k’umwana bishimisha umubyeyi cyane. Igihe abana beteye imbere rero bakaba bagirwa inama yo kureka kwirengagiza ababyeyi igihe babakeneyeho ubufasha.
  8. Hari abana benshi bafite ababyeyi bageze mu zabukuru. Icyo nicyo gihe ababyeyi bakeneye abana babo cyane. Abana rero bakaba bagirwa inama yo kwita ku babyeyi bageze mu gihe nk’icyo kuko bizatuma ababyeyi bishima kandi babone ko imbaraga bakoresheje barera abana zitapfuye ubusa.
  9. Hari abana bafite ababyeyi babana n’ubumuga butandukanye. Abo bana bagirwa inama yo kuba hafi no gufasha ababyeyi babo kuko bizashimisha ababyeyi cyane.
  10. Abana bakwiye kumenya ko hari icyo ababyeyi babo babategerejeho. Abana rero bakwiye guharanira kuzahesha ishema ababyeyi babo no guhamiriza ababyeyi babo ko kuba hari ibyo bari babategerejeho bifite ishingiro kandi babigezeho.
  11. Ababyeyi bakunda kandi bishimira ko abana babo bagira kandi bakagaragaza imico myiza. Abana rero bakwiye kurangwa n’imico myiza aho bari hose bakirinda gusebya ababyeyi babo.
  12. Ababyeyi bahangayikishwa no kuba abana babo bari ahantu badafitiye amakuru. Abana rero bagirwa inama yo kumenyesha ababyeyi babo aho bagiye, aho bari cyangwa se uko bameze bitewe naho baba. Ibyo bizatuma ababyeyi batuza kwa guhangayika gushire.
  13. Ni kenshi abana bahura n’ibibazo ntibabibwire ababyeyi ahubwo bakabibwira abandi bantu bo hanze ku buryo bigera ku babyeyi babyumvanye abandi bantu. Ibi rero bituma ababyeyi bakeka ko haba hari icyo bapfa n’abana babo cyangwa se ko abana babo batabibonamo. Abana rero bakaba bagirwa inama yo kubwira ababyeyi babo ibibazo bahuye nabyo kabone nubwo baba badafite ubushobozi bwo kubikemura.
  14. Bijya bibaho ko ababyeyi bagira ibyo batumvikanaho bikaba byatuma batongana cyangwa se barakaranya. Abana rero bagirwa inama yo kutinjira cyane mu bibazo by’ababyeyi kuko ababyeyi baba bafite uburyo bakemura ibyo bibazo. Abana bakwiye gufasha ababyeyi babo gukumira amakimbirane ataraba,ariko abana ntibakwiye kuba abacamanza b’ababyeyi babo kereka igihe babifitiye ubushobozi, igihe babitabaje kandi bakirinda kubogama.
  15. Bijya bibaho ko abana bagira umwe mu babyeyi biyumvamo cyane yaba se cyangwa nyina akaba ariwe bakunda cyane. Abana bakwiye kumenya ko kubogamira cyane k’umubyeyi umwe hari igihe biteza ikibazo mu muryango. Urugero: Hari igihe usanga abana bakunda cyane nyina(maman)wabo bamwubaha,bakamufasha,bakamukorera ibyiza byinshi kurusha uko bakunda se(papa) wabo, uko bamufata n’uko bamwubaha. Ibi rero igihe bigenze gutyo, bizatuma abagize umuryango batishimana uko byagakwiye binatume kandi habaho kutishima k’umubyeyi umwe mu gihe abaye ariwe utitabwaho uko bikwiye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here