RWOSE MUFITE URUGERO RWIZA MUKURA KU NTUMWA YA ALLAH…

Ubwo Intumwa y’Imana Muhammad (s) yarimo iganira n’umwe mu basahaba bayo beza witwaga Abu Dharri al-Ghafaariy hari aho yageze aramubwira ati:

یا أَبَاذَرٍّ جَعَلَ اللَّهُ جَلَّ ثَنَاؤُهُ قُرَّةَ عَیْنِی فِی الصَّلَاةِ وَحَبَّبَ إِلَیَّ الصَّلَاةَ کَمَا حَبَّبَ إِلَی الْجَائِعِ الطَّعَامَ وَ إِلَی الظَّمْآنِ الْمَاءَ وَ إِنَّ الْجَائِعَ إِذَا أَکَلَ شَبِعَ وَ إِنَ الظَّمْآنَ إِذَا شَرِبَ رَوِیَ وَأَنَا لَا أَشْبَعُ مِنَ الصَّلَاة

Yewe Aba Dharr! Imana yashyize urumuri rw’amaso yanjye mu isengesho, irinkundisha nk’uko yakundishije ibyo kurya umunyenzara, nk’uko yanakundishije amazi uyanyotewe!

Uyu munyenzara iyo ariye arahaga n’uyu unyotewe iyo anyoye amazi aranyurwa ariko njye sijya nyurwa cyangwa ngo mpage isengesho!

لَقَدْ كَانَ لَكُمْ فِیْ رَسُوْلِ اللّٰهِ اُسْوَةٌ حَسَنَةٌ

Rwose mufite urugero rwiza mukura ku ntumwa ya Allah (Muhammad as)…Q: Ahzab/21.

📚Biharul Anwar, Umz. 74 Urp. 80

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here