IKIBAZO

Ese biremewe gusenya umusigiti?

IGISUBIZO

Gusenya umusigiti ukawukuraho burundu ntiwubake undi ntago byemewe (ni haram). Ariko gusenya umusigiti ugamije kubaka undi cyangwa kuvugurura uwaruhari,ntacyo bitwaye.

IKIBAZO

Ese biremewe gukorera inama, ibiganiro cyangwa ibindi byicaro mu musigiti?

IGISUBIZO

Gukorera inama cyangwa ibindi byicaro mu musigiti ugamije:

– kwiga ku bibazo byugarije idini no gushaka uko byakemuka

– kwiga idini (gusoma Qoran,nandi masomo y’idini)

– Gusoma amaduwa.

N’ibindi byicaro bijyanye n’idini, ibyo kubikorera mu musigiti ntacyo bitwaye. Ariko gukorera mu musigiti inama cyangwa ibindi byicaro bidafite aho bihuriye n’idini, ntago byemewe.

IKIBAZO

Ese umusigiti na Husseniyat bitandukaniye he?

IGISUBIZO

Aho bitandukaniye nuko:

1) Kwinjira(ariko kwinjira mu muryango ugasohokera muwundi ntakibazo ukuyemo umusigiti w’intumwa na masjidal haram),gushyira ikintu,kwicara mu musigiti ufite ijanaba cyangwa uri muri hezi (imihango) ni haramu . Ariko kwinjira, gushyira ikintu, kwicara muri Husseniyat ufite ijanaba cyangwa uri muri hezi ntacyo bitwaye.

2) Iyo umusigiti wagiyeho najisi, n’itegeko ko uhita usukurwa ako kanya. Ariko igihe Husseniyat yagiyeho najisi, si itegeko guhita uyisukura (ariko nibyiza guhita uyisukura)

3) Umuntu wubatse umusigiti kubijyanye no kuwugiraho uburenganzira, ntaho aba atandukaniye n’abandi baslamu.Ariko umuntu wubatse Husseniyat, igihe atarayitangaho waqifu kubaslamu, iba ari iye ashobora gushyiraho amabwiriza ashaka kuriyo.

4)Umusigiti ntanyirawo ugira (abantu bose bawufiteho uburenganzira bungana). Ariko Husseniyat ishobora kuba ari iy’umuntu umwe ariwe uyifiteho uburenganzira.

IKIBAZO

Ese biremewe kugurisha umusigiti?kugurisha ibikoresho byawo sebyo, biremewe?

IGISUBIZO

–  Umusigiti haba kuwawubatse,kumuyobozi wawo,…waba ushaje cyangwa udafite abantu bawusengeramo,…kuwugurisha ntabwo byemewe.

– Kugurisha ibikoresho by’umusigiti cyangwa bikoreshwa mu musigiti ni haramu.

Ariko iyo hari ibikoresho by’umusigiti bidakenewe cyangwa bitagikoreshwa (nk’inzugi,amadirishya, nibindi), ushobora kubijyana kubikoresha k’uwundi musigiti, iyo ntawundi musigiti uhari wabikoreshamo, ushobora kubigurisha amafranga ukuyemo ukayaguramo ibindi bikoresho bikenewe kuruwo musigiti (nk’amarange,…)

IKIBAZO

Ese biremewe kugurisha Husseniyat?

IGISUBIZO

Mugihe umuntu yubatse Husseniyat  cyangwa afite inzu yahinduye Husseniyat akayegurira (akayitangaho waqifu)abaslamu ngo bajye bayikoreramo ibadat, icyo gihe iyo Husseniyat ntago iba ari iye wenyine,ahubwo ni iy’abaslamu bose.Ntabwo rero yemerewe kuyigurisha.

IKIBAZO

Ese biremewe ko Husseniyat wayihinduramo umusigiti?

IGISUBIZO

Igihe Husseniyat yatanzweho waqifu kubaslamu bakayikoreramo ibadat, ntabwo byemewe kuyihinduramo umusigiti. Ariko iyo Husseniyat atari waqifu yabaslamu, ushobora kuyihinduramo umusigiti.

IKIBAZO

Ese biremewe ko wasohora ibikoresho(nk’amasahane,amasafuriya, ibikoresho birangurura amajwi,…),by’umusigiti cyangwa Husseniyat, ukabijyana kubikoresha mu bindi birori nk’ubukwe,inama,nibindi?

IGISUBIZO

Igihe ibikoresho byaguzwe cyangwa byatanzweho waqifu ngo bikoreshwe k’umusigiti, ntabwo byemewe ko wabijyana kubikoresha ahandi. Ariko nk’igihe amasengesho yabereye hanze y’umusigiti, ushobora kubisohora ukabikoresha muri ayo masengesho.

IKIBAZO

Ese birashoboka ko amazi yo kumusigiti yakoreshwa mubindi bikorwa bitari iby’umusigiti?

IGISUBIZO

Igihe amazi  yo ku musigiti yagizwe waqifu  ngo ajye akoreshwa mu bikorwa by’umusigiti gusa, kuyakoresha ibindi bitari ibyo, ntabwo byemewe. Ariko igihe atagizwe ayo gukoresha kumusigiti gusa,ushobora kuyakoresha ibindi cyangwa ahandi.

IKIBAZO

Ese biremewe kuba wafunga umusigiti cyangwa wabuza abantu kwinjira mu musigiti?

IGISUBIZO

Gufunga umusigiti murwego rwo gucunga umutekano wawo ntacyo bitwaye .Ariko kuwufunga ugamije kubuza abaslamu kuza cyangwa kwinjira mu musigiti ni ibintu bitemewe kandi bibi cyane. Aho Allah mugitabo cyayo gitagatifu Qoran  muri Surat Baqarat (ayat 114) avugako abakora ibintu nkibyo ari abangizi agakomeza avugako k’umunsi w’imperuka bazabona ibihano bikomeye cyane.

IKIBAZO

Ese biremewe kurira ibiryo mu musigiti?

IGISUBIZO

Kurira mu musigiti iyo bitabangamiye abantu barmoi gusali (ni ukuvuga igihe hari abantu barimo gusali) ,bikaba bitananduza umusigiti,ntacyo bitwaye. Ariko iyo kurira mu musigiti bibangamiye abantu barimo gusali cyangwa bikanduza umusigiti ,icyogihe ntago byemewe.

IKIBAZO

Ese gusinzirira (cyangwa kuryama) mu musigiti haricyo bitwaye?

IGISUBIZO

Gusinzirira cyangwa kuryama mu musigiti ubwabyo ntacyo bitwaye. Ariko iyo bikozwe hagamijwe kubamo (ni ukuvuga igihe ufite ahuba ntakindi kibazo ufite),kuryamamo ni makruh.

IKIBAZO

Ni ubuhe buryo bwiza bwo kumvikanisha adhana ku misigiti ukoresheje ibyuma birangurura amajwi?

IGISUBIZO

Kumvikanisha Adhana ukoresheje ibyuma birangurura amajwi ntacyo bitwaye. Ariko ugomba kubikora kuburyo utabangamira abaturanyi b’umusigiti (ukagabanya ijwi) cyane cyane kuri Adhana ya mu gitondo.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here