Uburyo nyabwo bwo gukemura ibibazo hagati y’abashakanye nk’uko bwagaragajwe n’abahanga mu by’imibanire.

Mu gukemura ibibazo hagati y’abashakanye hari uburyo butatu bukunze gukoreshwa. Muri ubwo buryo bubiri muri bwo, abashakanye bakaba bagirwa inama yo kubwirinda maze bagasigara bakoresha ubundi buryo bwa gatatu busigaye.

Ubwo buryo butatu ni ubu bukurikira:

1. Guhunga ikibazo.

Ubu buryo bukaba bukunze gukoreshwa cyane aho abashakanye bahura n’ikibazo(ikosa)ariko ugasanga bakirengagije cyangwa bagihunze. Ibi bikaba ari bibi cyane kuko iyo bikomeje gutya, usanga amakosa agenda yiyongera y’aba ayuririye kuri rya rindi cyangwa se andi mashya.

Urugero: Nk’umugabo akabonana umufasha we ikosa runaka akabyirengagiza ngo bidateza intonganya mu rugo. Nyamara umufasha we mu gihe abonye ntacyo umugabo we abivuzeho ashobora kubigenderaho akirara ubutaha agakora andi makosa, kuko yabonye ibyambere ntacyo byatwaye umugabo.Ubu buryo rero si bwiza hagati y’abashakanye.

2. Kwihanganira ikosa no kurenzaho:

Hari igihe hagati y’abashakanye umwe akora ikosa ariko uwakoserejwe akihangana, akarenzaho akanagaragaza ko ntacyo bitwaye. Ubu buryo rero nibwo butuma mu mitima y’abashakanye huzura amakosa menshi bikazagera aho batakibasha kwihanga maze igihe habonetse imbarutso bikaba byatuma habaho gukorerana ibikorwa bibi harimo no kwicana.Ubu buryo nabwo abashakanye bakwiye kubwirinda.

3. Gukemura buri kibazo kije hagati y’abashakanye:

Ubu buryo nibwo bwiza kandi butanga umusaruro bukanatuma abashakanye bakomeza kubana neza mu mahoro. Abashakanye  bagirwa inama yo guhita bakemura ikibazo kije hagati yabo bagashaka uburyo bwose bakoresha kugira ngo gikemuke. Muri ubu buryo  hari inzira, ibyiciro n’uburyo bwakoreshwa mugukemura ibibazo tuzabereka.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here