Ese igihe umuntu afite amasengesho menshi atasenze ni ngombwa ko najya kwishyura azayakurikiranya uko yagiye yangirika?
- Amategeko y’idini avuga ko igihe umuntu afite amasengesho menshi atasenze ntabwo ari ngombwa ko najya kwishyura azakurikiza uko yagiye yangirika cyangwa uko yagiye amucaho,ahubwo azahera kuryo ashaka ryose mugihe agiye kwishyura.
- Umuntu uziko afite isengesho rya raka enye atasenze ariko akaba atazi niba ari isengesho rya Dhuhuri, Asr cyangwa Isha’a, uwo muntu nasenga isengesho rimwe rya raka enye bizaba bihagije.