INTWARI HAZRAT ABBAS MWENE ALI MWENE ABI TALIB (as)

Abul Fadhwil al Abbas (as)  ni umuhungu w’umuyobozi w’abemeramana Aliy mwene Abi Talib talib (as) naho nyina umubyara akaba ari intungane yamenyekanye cyane ku izina rya Ummul Baniina.

Abbas (as) yari umuntu utinya Imana bihebuje, yari intwari, yagiraga urukundo, buri gihe yabaga ashishikajwe n’idini ye ya islam nta kabuza kuko yakuranye na Hassan na Hussein(as) erega!

Nyuma y’itabaruka rya se yanambye kuri bakuru be (Hassani na Hussein as) kugeza ubwo yemeye gupfana inyota y’igikatu n’inzara itagira ingano arimo arwanirira mukuru we Imam Hussein (as) i Karbala.

Uwakane muri cumi na babiri twategeswe n’Imana gukunda no gukurikira, Imam Sadjad(as) yaravuze ati:

رَحِمَ‏ اللَّهُ‏ عَمی الْعَبَّاسَ‏ فَلَقَدْ آثَرَ وَ أَبْلَی وَ فَدَی أَخَاهُ بِنَفْسِهِ حَتَّی قُطِعَتْ یَدَاهُ فَأَبْدَلَهُ اللَّهُ عَزَّ وَ جَلَ‏ بِهِمَا جَنَاحَیْنِ یَطِیرُ بِهِمَا مَعَ الْمَلَائِکَةِ فِی الْجَنَّةِ کَمَا جَعَلَ لِجَعْفَرِ بْنِ أَبِی طَالِبٍ وَ إِنَّ لِلْعَبَّاسِ عِنْدَ اللَّهِ تَبَارَکَ وَ تَعَالَی مَنْزِلَةً یَغْبِطُهُ بِهَا جَمِیعُ الشُّهَدَاءِ یَوْمَ الْقِیَامَة

“Impuhwe z’Imana zihorane na data wacu Abbas kuko mu by’ukuri yabonaga ubuzima bw’umuvandimwe we (Imam Hussein as) ari bwo bw’ibanze ku bwe aramwitangira bituma acibwa amaboko ye yombi ariko Allah we uhambaye,  mu mwanya wa ya maboko yamuhaye amababa abiri atuma agurukana n’abamalayika nk’uko n’ubundi yayahaye Djafar mwene Abi Talib.

Mu by’ukuri nta gushidikanya urwego Abbas afite imbere y’Imana ni urwego ruzifuzwa n’abahowe Imana ku munsi w’Imperuka.”

Uyu ni intwari Abbas mwene Aliy bn Abi Talib  ushatse wamwita Abul Fadhil, Qamar bn Hashim, As-Saaq, Babul Hawaidj,….

📚 khisal: umz 1 urp 68

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here