IVUKA RY’INTUMWA

Abanditsi b’amateka ntabwo bahuza ku ikaliki y’ivuka ry’intumwa y’Imana Muhammad(saww). Abamenyi b’amateka b’Abashiya bavuga ko intumwa yavutse mu gitondo cy’umunsi w’ijuma ku italiki ya 17 z’ukwezi kwa Rabiul-Awwal mu mwaka wa mbere Amul-Fiil (umwaka habayemo igitero cy’inzovu cyari kije kurimbura Al-Kaaba) ni ukuvuga ahasaga mu mwaka wa 570 nyuma y’ivuka rya Yesu (as) . Naho abamenyi b’Abasuni bo bavuga ko Intumwa yavutse ku wakabiri taliki ya 12 mu kwezi kwa Rabiul-Awwal mu mwaka  wa mbere w’Inzovu  cyangwa se Amul-Fiil.  Umwaka uhwanye n’umwaka wa 570 nyuma y’ivuka rya Yesu ubwo hari hashize amezi abiri n’iminsi cumi n’irindwi gusa habayeho igitero kiswe igitero cy’inzovu aricyo gitero cyagabwe kuri al-Kaaba[1].

Intumwa yavukiye ku mujyi wa Makka mu gace kiswe Shi’bu Abi-Twalib. Amateka avuga ko nyuma y’uko intumwa y’Imana Muhammad(saww) ivuka nyina ariwe Amina ntabwo yabashije kubona amashereka ahagije yo kuyitunga kuko yonkejwe na nyina iminsi irindwi gusa maze nyuma intumwa ijyanwa  mu rugo rwa Halimatu Sadiyah kugira ngo amwonse no mu rwego rwo kugirango akure neza kuko i Makka hatari hameze neza(hari indwara yari yarahadutse yicaga abantu) no mu rwego rwo kumurinda ko yakwicwa n’Abayahudi bahabaga icyo gihe bamuhiga[2].

IBITANGAZA BYABAYE KUBERA IVUKA RY’INTUMWA

Nyuma y’uko intumwa ivutse, hari ibitangaza byabaye bitewe no kuvuka kwayo aribyo:

  1. Ahantu hose hari ikigirwamana cyaraguye.
  2. Inkingi zari zifashe amarembo y’ibwami mu bami b’Abapersi zaravunitse.
  3. Hagaragaye urumuri rwinshi mu kirere cya Makka.
  4. Umuriro(igicaniro) Abapersi basengaga cyahise kizima.
  5. Ikiyaga kitwa Saveh cyafatwaga nk’ikiyaga gitagatifu n’abantu basengaga umuriro b’Abapersi cyarakamye.
  6. Ahantu hari harumye hitwa Samaveh (hari haherereye mu bwami bwa Persi) hahise huzura amazi hahinduka ikiyaga.
  7. Abakuru b’insengero z’ibigirwamana b’Abarabu bahise bibagirwa ibyo bazi byose.
  8. Ibikorwa byose byakorwaga hakoreshejwe imyuka mibi(magic) byahise biba impfabusa.
  9. Intebe z’ibwami z’abami bose bo ku isi zaraguye maze muri icyo gitondo abami bose bahinduka ibiragi.
  10. Ihuriro n’umubano hagati y’abakorana n’imyuka mibi naho yaturukaga byaracitse[3].

Aho Twabisanga:

[1] Tarikh ibni Khaldun:Umuz.2 urup.69-72 / Bayhaqi, Tarjama Dalailu al-Nubuwah: umuzingo wa 1, p. 73 / Majma’u al-Bayan, umuzingo wa 10, urup. 825/ Al-Mufasal: umuzingo wa 3, urup. 507 / Ruh al-Ma’ani, umuz.wa 30, urup. 420.

[2] Siratu al-Nabawiyyah: Umuz.1 urup.177-178 / Imtau al-Asmau: urup.6 / Bihar al-Anwar: Umuz.15 urup.352 na  365-368 na 378-380 na 401 / Muruj al-Zahab: Umuz.2 urup.275 cyacapiwe I Beyirut.

[3] Rasuli Mahallati: Tarikh Tahlili Islamu: umuzingo wa 1, urup. 145 na 146 / Abu Na’im Isfahani: Dala’ilu al-Nubuwah: umuzingo wa 1, urup. 139 / Bayhaqi: Dala’il al-Nubuwah: umuzingo wa 1, imp. 126 na 127.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here