GUHABWA UBUTUMWA KW’INTUMWA Y’IMANA MUHAMMAD(SAWW)

  1. INTUMWA MU BUVUMO BWA HIRAA

Ubuvumo bwa Hiraa buherereye mu musozi witwa Jabalu Al-Nour uherereye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Makka mu ntera ingana na kilometero hafi esheshatu uvuye kuri Masjid al-Haram cyangwa se kuri Al-Kaaba[1].

                                                  Ubuvumo bwa Hiraa

                   Umusozi wa Jabalu al-Nour uherereyemo ubuvumo bwa Hiraa

Intumwa y’Imana Muhammad (saww) mbere y’uko  ihabwa ubutumwa buturutse ku Mana,y ari isanzwe isenga Imana imwe rukumbi mu gihe abenshi mu bantu babaga muri Hijaz(Arabia Saudite y’ubu) basengaga ibigirwamana. Intumwa yajyaga mu buvumo bwitwa Hiraa igasenga Imana imwe. Intumwa y’Imana Muhammad(saww) yakundaga kujya muri ubwo buvumo ikamaramo umwanya yiyegereza Imana isenga.

Amateka avuga ko ubwo yari itarahabwa ubutumwa, yajyaga ica ku biti no kumabuye ikumva birimo kumusuhuza no kumwifuriza amahoro bivuga biti:” Assalaamu alayka yaa Rasuul Allah” ariko yahindukira ngo arebe abarimo kuvuga akababura ahubwo akabona ibiti n’amaburya gusa.

Amwe mu mateka avuga ko buri mwaka intumwa yafataga ukwezi ikajya mu buvumo bwa Hiraa mu gikorwa cya Itikaafu (igikorwa cyo kwiyiriza buri munsi umuntu ari ahantu hamwe runaka atahava no kwigomwa bimwe mu bikorwa umuntu yari yemerewe). Iyo yavaga muri Itikaafu mbere yo kujya mu rugo yabanzaga guca kuri Al-Kaaba akayizenguruka inshuro zirindwi maze ikabona kujya mu rugo[2].

Ababashije kugera mu buvumo bwa Hiraa bahakorera isengesho

                         Ubuvumo bwa Hiraa burasurwa

  1. INTUMWA IBONEKERWA NA MALAYIKA AYIZANIYE UBUTUMWA

Ku taliki ya 27 z’ukwezi kwa kwa Rajabu( hari n’amwe mu mateka avuga ko yahawe ubutumwa mu kwezi kwa Ramadhan ku taliki ya 17 cyangwa 18 andi akavuga ko hari mu kwezi kwa Rabi’u al-Awwal ku taliki ya 10) mu mwaka wa 40 w’Inzovu, ubwo Intumwa yari igejeje imyaka mirongo ine, ubwo yari iri mu buvumo bwa Hiraa, nibwo malaika w’Imana ariwe Jibril  yamubonekeye amuhishurira zimwe muri ayat za Surat ALAQ kuva ubwo itangira inshingano z’intumwa no kubwiriza ubutumwa.

Intumwa imaze guhabwa ubutumwa yagiye mu rugo rwayo maze ibibwira Imam Ally bni Abi Twalib (as)  ndetse n’umugore wayo Khadija(as) imaze kubibabwira nti bajuyaje bahise bemera ubutumwa bwayo, ari nayo mpamvu Imam Ally bni Abi Twalib(as) ariwe wabaye umugabo wa mbere wemeye ubutumwa bw’intumwa y’Imana Muhammad(saww) naho Khadija (as) aba umugore  wa mbere wemeye ubutumwa bw’intumwa y’Imana Muhammad(saww)[3].

Nyuma y’uko intumwa ihawe ubutumwa malaika yategetse intumwa ko yigisha abantu ihereye ku bantu bo mu muryango wayo wa hafi.  Ikabayobora inzira y’ukuri,ikabahamagarira kureka ubwangizi, ikabahamagarira gusenga Imana imwe ,gukura ibigirwamana mu nzu ya Allah(Al-Kaaba) no guhamagarira abantu kwitandukanya n’izindi mana zitari Imana imwe rukumbi.

Aho twabisanga:

[1] Qaidan: Tarikh wa Athar Islami: urup.107 / Ibin Jubayr: Rihlah Ibin Jubayr: urup. 130 / Ibin Batutah, Rihlah Ibin Batuta: umuzingo wa 1, urup. 158)

[2]  Nahaju al-Balaghah: Khutubah ya 190 / Sharhu Nahaju al-Balagha ( Ibni Abi al-Hadid): Umuz.3 urup.250 /  Ibni Ishaq: Siratu al-Nabawiyyah: Umuz.1 urup.252-254

[3] Ibin Hisham: Siratu al-Nabawiyah: umuzingo wa 1, urup. 385 / Yaqubi,Tarikh Yaqubi: umuzingo wa 2, urup. 15 / Tabari: Tarikh al-Tabari: umuzingo wa 2, urup. 293

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here