Ese biremewe ko umugore asomera Qur’an ahantu hateraniye abagabo?

Mu gusubiza iki kibazo,abamenyi mu by’amategeko y’idini aribo:

  1. Ayatullah Sistani na Imamu Khamenei: Bavuga ko umugore yemerewe gusomera Qur’an ahantu hari cyangwa hateraniye abagabo. Ariko igihe uwo mugore azi ko abo bagabo bari kumwumva ni haramu kuri we koroshya ijwi, kurigira ryiza cyangwa se guhindura ijwi ku bushake k’uburyo rikurura abagabo rikaba ryatuma abagabo bari aho bamwifuza cyangwa rikaba ryabatera kugwa mu cyaha.
  2. Ayatullah Makarem Shirazi: Avuga ko igihe umugore arimo gusoma Qur’an  imbere y’abarimu bayo b’abagabo mu rwego rwo kumukosora ntacyo bitwaye. Umugore kandi ashobora gusomera Qur’an ahantu hateraniye abagabo. Ariko aho hose ntago yemerewe guhindura ijwi rye ku bushake k’uburyo byatuma akurura abagabo bakaba bamwifuza.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here