Zimwe mu mpamvu zituma abamenyi b’Abasilamu batandukana mu gutanga Fatuwa

Impamvu zituma abamenyi batandukana ni nyinshi aha twavugako zimwe murizo:

  1. Abavuzi ba hadith batandukanye baba baravuze hadith zijya gusa ariko ugasanga harimo akantu zitandukaniraho. Cyangwa se mu bavuzi ba hadith hakaba harimo abashidikanywaho(k’ukuri kwabo), ibyo bigatuma marjiu umwe ashobora gufata yahadith bavuze nkaho ari ukuri bitewe no kuba atarabonye ibimenyetso bihamya ko koko uwo muntu atari umunyakuri, undi mumarjiu yahadith akayireka kubera uko gushidikanya kubavuzi ba hadith.
  2. Kuba muri ayat cyangwa hadith harimo amagambo afite ibisobanuro byinshi kuburyo ushobora gusanga marjiu umwe yaragendeye kugisobanuro kimwe undi nawe akagendera kugisobanuro kindi bikaba byatera kudahuza.
  3. Nko kuba hari ibipimo cyangwa ingero zakoreshwaga kera ubu zikaba zitagikoreshwa nabyo bituma haza ugutandukana hagati yabamenyi.Urugero hari nkaho bavuga bati igihe wasenganye umwenda wawe wagiyeho amaraso ariko aho yagiye hakaba hangana n’Idrihamu cyangwa munsi yaryo icyo gihe isengesho wakoze riremewe ntakibazo.Aha abantu bo mubihe byakera aho bakoreshaga amadrihamu bahitaga babyumva kuko babaga bayafite bazi nikigero cyayo.Ariko ubu kuko ntayakibaho kumenya ingano yayo biragoye.Bikaba byatera kunyuranya kuriryo tegeko.

Nibyo koko abaimamu ntabwo banyuranyaga hagati yabo cyangwa ngo banyuranye n’intumwa ariko igihe turimo n’igihe cy’intumwa n’abaimamu biratandukanye cyane. Abamenyi bacu nabo kuba hari utuntu duke banyuranyaho hari impamvu harimo zimwe twavuze.

Ntitwagakwiye no kwirengagiza ibihe by’ubutegetsi ubuslamu bwaciyemo cyane cyane akaga abashia bagiye bahura nako k’ubutegetsi bwayoboye islamu. Hari aho byasabaga Imamu gukoresha takiya, hari aho byari bibujijwe kuvuga hadith,hari hadith zahimbwe zikitirirwa intumwa n’abaimamu ,hari ukuba hari ibitabo bya hadith byatwitswe, kwicwa kwabaswahaba no kurwanya islamu yukuri hakimikwa islamu ubutegetsi bwabaga bushaka, hari naho byageze abamenyi bagakoresha takiya, guhangana hagati y’amatsinda(abashia n’abasuni,…),…

Ibi byose n’ibindi nabyo biri mu bituma muriki gihe hari nka hadith ishobora kuba yaravugaga igikorwa cya mustahabu(suna) ariko bitewe n’ukuntu yahererekanyijwe ikaba yarageze kubamenyi bacu utabasha guhita umenya niba ari mustahabu cyangwa wajibu(itegeko) ivuga. Hari nko kuba mu ruhererekane harimo nk’umuntu utazwi niba yari umunyakuri cyangwa hakongerwamo umuntu uzwi mu bavuzi bahadith nabyo bikaba bigorana mukuba wakoresha iyo hadith cyangwa wayireka.Aha rero niho abamarjiu9abamenyi mu mategeko y’idini) bakubwirako ugomba gukurikira marjiu ubona urusha abandi ubumenyi.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here