Menya intera umuntu agomba gukora kugirango yemererwe gusuburuka ari mu rugendo mukwezi kwa Ramazan

Umuntu uri kurugendo ,muri urwo rugendo akaba agomba gusenga rakat ebyiri ku masengesho afite rakat enye, muri urwo rugendo ntategetswe gusiba. Ariko iminsi atasibye ari mu rugendo ategetswe kuzayishyura.

  •  Kugirango turusheho gusobanukirwa neza ibijyanye n’urugendo  turabanza turebe ibisobanuro by’amwe mu magambo ari bukoreshwe:

1.HAD TARAKHUSU: Aho umuntu agera akaba yemerewe gusiburuka, akaba yemerewe no gusenga rakat ebyiri ku masengesho agira raka enye: Umuntu amenya ko yageze kuri Had Tarakhusu iyo akoze urugendo rungana na kilometero umwe n’igice (1500m)avuye aho aba. Umuntu abara iyo ntera ahereye ku rugabano ( ku mupaka) rw’agace abamo yinjiye mu kandi gace katari ako abamo.

2.MASWAFAT SHARI’YA: Ipimwa hakoreshejwe urugero rwa Farsakh:

Umuntu ategetswe gusiburuka igihe yakoze urugendo rungana na Farsakh umunani, kandi ukaba nta mugambi afite wokumara iminsi icumi aho agiye, ndetse akaba yageze kuri Had Tarakhusu.

Amategeko y’idini avuga ko Farsakh umunani zingana na kirometero mirongo ine n’eshanu(45km) kugenda no kugaruka.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here