Uko umusilamu yitwara igihe arimo kujya ku rugendo n’igihe arimo gutaha aruvuyemo

1) Mu gihe arimo kujya mu rugendo:

A) Kujya mu rugendo mbere ya dhuhuri :

Igihe umuntu afite umugambi wo gukora urugendo rwa farsakh umunani ,yageze kuri had tarakhusu icyo gihe igisibo cye kiba cyangiritse.

B) Kujya mu rugendo nyuma ya dhuhuri :

Igihe umuntu afite umugambi wo gukora urugendo rwa farsakh umunani,akagera kuri had tarakhusu, icyo gihe igisibo cye ntabwo kiba cyangiritse arakomeza  agasiba nk’uko bisanzwe.

2) Mu gihe uri kuva mu rugendo utaha :

a) Iyo ageze aho aba mbere ya dhuhuri :

  • Iyo ntakintu cyangiza igisibo yakoze ,agomba gushyiraho niyat (umugambi) agakomeza gusiba nk’uko bisanzwe.
  • Iyo harikintu cyangiza igisibo yakoze,igisibo cyuwo munsi kiba cyangiritse ,aba ategetwe kuzishyura uwo munsi.

b) Iyo ageze aha aba nyuma ya dhuhuri:

Igisibo cye kiba cyangiritse ,aba ategetswe kuzishyura uwo munsi.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here