Bismillahi Rahmaani Rahiim

Rimwe mu mategeko y’ingenzi kandi akomeye Imana nyagasani Allah s.w.t yahaye umuntu, ni ukwiyegurira Imana no kuyishingikirizaho akaba ari yo ahanga amaso ku byifuzo bye byose!

Quran muri Surat Luqmaan,ayat ya  22 iragira iti:

وَمَن يُسْلِمْ وَجْهَهُ إِلَى اللَّهِ وَهُوَ مُحْسِنٌ فَقَدِ اسْتَمْسَكَ بِالْعُرْوَةِ الْوُثْقَىَ وَإِلَى اللَّهِ عَاقِبَةُ الْأُمُورِ

Kandi uwo ari wese wiyegurira Allah kandi ari n’umugiraneza, mu by’ukuri aba afashe ku murunga ukomeye, kandi iherezo ry’ibintu byose riri kwa Allah.
Luqman, 22

Umuzi w’amagambo “silm- سِلْم” ukomokwaho n’amagambo nka: salaam, islaam, muslim, n’andi… wagaragaye muri Quran inshuro zigera kuri 140.
Ayat ibanziriza iyi iragira iti:

وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّبِعُوا۟ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ قَالُوا۟ بَلْ نَتَّبِعُ مَا وَجَدْنَا عَلَيْهِ ءَابَآءَنَآ ۚ أَوَلَوْ كَانَ ٱلشَّيْطَـٰنُ يَدْعُوهُمْ إِلَىٰ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ

Iyo babwiwe bati “nimukurikire ibyo Allah yamanuye, baravuga bati ahubwo turakurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu, ese n’ubwo shaitwani yaba abahamagarira ibihanoby’umuriro bibabaza[bamwitaba?]
Iragaruka ku bantu biziritse ku bakurambere babo bayobye barabiyegurira mu gihe muri ayat ya 22 tubwirwa ko:
Abeza kandi basukuye ari abizirika kuri Allah subhaanahu wa taala, bakamwiyegurira
Mu murongo ubanza, umuhamagaro wa shaytani wasobanuwe nk’umuhamagaro ukururira abantu kujya mu bihano bibabaza by’umuriro. Naho muri umurongo wa 22, uratwereka ko umukiro, gutabarwa no gukizwa ibishuko bya shaytani ari ukwiyegurira Nyagasani Imana no gukora ibikorwa byiza.

Kwiyegurira ikitari Imana, ni ubucakara, ni ukunyagwa kandi ni igihombo ariko kwiyegurira Imana ni ubwigenge kandi ni iterambere n’umukiro nk’uko Quran ibivuga muri suratu Jinn ayat ya 14 aho igira iti:

«فمَن اَسلم فاولئك تَحَرَّوا رَشَداً»

Bityo abagandutse[abiyeguriye Imana] abo nibo bagannye inzira y’umukiro n’ubutungane.
Ese niba ibiriho byose bigandukira Imana twe twabuzwa n’iki kuyigandukira ngo tuyiyegurire?
Quran ntagatifu muri surat aal Imran, ayat ya 83 iragira iti:

«أ فغیر دین اللّه یبغون و له اسلم مَن فى السّموات و الارض»

Ese barerekeza ku idini itari iy’Imana mu gihe buri kiri mu birere no ku isi cyose kimugandukira?

Allah s.w.t yategetse ikiremwamuntu kumugandukira muri Quran sutat Hajj ayat ya 34.

«فله اَسلِموا»

Cyo nimwiyegurire[Imana yanyu]
Intumwa y’Imana ubwayo yahawe itegeko ryo kwiyegurira no kugandukira Imana. Quran, suratul an’aam ayat y 14:

«اُمرت أن أكون أوّل من أسلم»

Mu by’ukuri njye nategetswe kuba uwambere uganduka.

Muri iyi ayat kandi ya 22 muri suratu Luqman, turabwirwa ko umugiraneza wese werekezaumutima we ku Mana aba afashe ku murunga ukomeye.

«و مَن یُسلم وجهه الى اللّه و هو محسن فقد استمسك بالعروة الوثقى»

Suratul baqarat, ayat ya 112 Imana iti:
Uwiyegurira Imana akayizirikaho kandi agakora ibyiza ibihembo bye biri kwa Nyagasani we.

«مَن اَسلم وجهه للّه و هو محسن فله أجره عند ربّه»

Suratu Nisaa, ayat ya 125, Quran iratubwira iti:
Ni nde wagira idini ryiza kurusha uwiyeguriye Imana kandi akagira ibikorwa byiza..

ومَن أحسن دیناً ممّن اَسلم وجهه للّه وهو محسن

Umuntu kugirango abone intsinzi n’ubutabazi ahitamo ubwihisho n’ibyo kwiyegamizaho byinshi kandi bitandukanye; nk’inshuti, ababyeyi, imiryango, ubukungu, imbaraga z’ubutegetsi n’icyubahiro… ariko ibi byose birashira, amaherezo iyi migozi iracika maze uwari abyishingirije akabura epfo na ruguru.
Umurunga ukomeye kandi w’ibihe byose, udatetereza uwawukomeje ahubwo ukamurokora ni ukwizirikakuri Allah ukamwiyegurira akaba ari we ugenga ukubaho kwawe kose no gukora ibikorwa byiza.
Mukomeze kugira igisibo cyiza cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan,kizababere amarembo y’imigisha n’ibyiza byinshi kandi kizababere urufunguzo rwo guhinduka no gukira mutera intambwe idasubira inyuma mu nzira igana Imana.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here