IGISIBO CYA HARAM

Muri Islam ibisibo bya haram ni ibi bikurikira:

1. Igisibo cya Eid Fitr

2. Igisibo cya Eid yo kubaga(igitambo)

3. Igisibo cy’umunsi wa 11,12 nuwa 13 mu kwezi kwa Dhul-hijja (kubantu bari ahitwa Minna i Makka)

4. Igisibo cyo guceceka(kumara umunsi wose umuntu atavuze)

5. Igisibo cy’umunsi wanyuma w’ukwezi kwa Shaban igihe umuntu yashyizeho niyyat(umugambi) y’uko atangiye igisibo cya Ramadhan.

6. Igisibo cya musitahabu umwana asiba cyikaba cyatuma habaho kubangamira ababyeyi be cyangwa sogokuru we.

7. Igisibo cya musitahabu umwana asiba mu gihe ababyeyi be cyangwa sekuru bamubujije akabyanga.

8. Igisibo cya musitahabu umugore yasibye mu gihe umugabo we yamubujije akanga .

10. Igisibo cya musitahabu umugore asiba  bikaba cyakuraho ukuri agomba umugabo we (ni ukuvuga igihe umugabo  we yifuje gukorana nawe imibonano mpuzabitsina umugore akamubwirako yafunze).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here