IGISIBO CYA MUSTAHABU

Gusiba mu minsi yose igize umwaka( ukuyemo iminsi kuyisibamo biri Wajibu, Haraamu, cyangwa Makruhu) ni musitahab. Ariko hari iminsi mu minsi igize umwaka ku buryo kuyisibamo umuntu abona isawabu nyinshi kurushaho ,ariko bitabujije ko no mu yindi minsi itariyo yafunga.

Imwe muri iyo minsi kuyisibamo biri mustahabu ni iyi ikurikira:

  1. Gusiba ku wakane no ku wagatanu buri cyumweru.

2. Gusiba umunsi wa mbere n’umunsi wa gatatu mu kwezi kwa Muharamu.

3. Gusiba ku munsi intumwa y’IMANA Muhammad (s.a.w.w)yavukiyeho.

4. Gusiba ukwezi kose kwa Rajabu n’ukwezi kwa Shabaan.

5. Gusiba ku munsi Intumwa y’Imana Muhammad (s.a.w.w) yahereweho ubutumwa(27 Rajab)

6. Gusiba umunsi wa mbere  kugeza ku munsi wa cyenda mu kwezi kwa Dhul-Hijja

7. Gusiba ku munsi wa Arafat(umunsi abantu bagiye muri Hijja basomeraho duwa’u Arafat) ku buryo nusiba uza kubona imbaraga zo gusoma iduwa ya Arafat.

8. Gusiba ku munsi wa Mubaharat.

9.Gusiba kumunsi wa Eid-Ghadiir.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here