IKABURA NTIKABONEKE NI NYINA W’UNTU
Inna lillahi wa inna ilayhi rajiuna
ITABARUKA RYA KHADIJAT AL- KUBRAH
Tugendeye ku bihurirwaho na benshi mu banyamateka, turabona ko umunsi taliki ya 10 Ramadhan, umunsi nk’uyu aribwo i Makkah agahinda kari katondagiye hose kubw’itabaruka rya nyina w’abemeramana Khadijat al- Kubrah Bint Khuweyilid nyina wa Fatimat az-Zahra (as).
Khadijat al- Kubrah yavutse mu mwaka wa 15 mbere y’umwaka w’itiriwe inzovu avukira i Makkah, anashakana n’Intumwa y’Imana Muhammad (s) mbere y’uko ahabwa ubutumwa (ku mugaragaro) mbereho imyaka cumi n’itanu.
Khadijat al- Kubrah ni we mugore wa mbere wemeye ubutumwa b’Intumwa y’Imana Muhammad (s), kubera imani(ukwemera) ihambaye yari afite, byatumye yitangira islam bigera n’aho yemera kuba umukene nyuma y’uko yari umuherwe.
Kubaho kwa Khadijat al- Kubrah byari ingufu z’Intumwa y’Imana Muhammad (s) ni nayo mpamvu Intumwa yashegeshwe n’itabaruka rye bikomeye kandi muri uyu mwaka ni bwo se wabo n’Intumwa Nyakubahwa Abu Talib na we yataburutse iyi ni nayo mpamvu nyayo yatumye Intumwa y’Imana Muhammad (s) yita uwo mwaka umwaka w’agahinda.
Na nyuma y’imyaka myinshi y’itabaruka rya Khadijat al- Kubrah Intumwa yamuhoza ku rurimi imuvuga imyato kugeza ubwo umwe mu baswahabah yamubajije impamvu yabyo kandi Imana yaramuhaye umufasha mwiza kurusha Khadijat Intumwa icyumva ibyo yahise ivuga iti:”Ndakurahirira Allah ko atampaye umwiza kurusha Khadijat wanjye!, ni we wanyemeye mu gihe abandi bantereranaga, aranyizera mu gihe abandi bangize igicibwa, amfashisha imitungo ye yose mu gihe ntawanciraga akari urutega, kandi ni we wambyariye”. [1]
(Uretse Khadijat nta wundi mugore Intumwa yabyaranye na we ngo umwana abeho!)
Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu abana n’Intumwa, mu mwaka wa cumi Hidjiriyah ubwo yari afite imyaka 65 nibwo yatabarutse ari mu mugi wa Makka.
Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:
خَیرُ نِسَاءِ الْعَالَمِینَ مَرْیمُ بِنْتُ عِمْرَانَ وَ آسِیةُ بِنْتُ مُزَاحِمٍ وَ خَدِیجَةُ بِنْتُ خُوَیلِدٍ وَ فَاطِمَةُ بِنْتُ مُحَمَّدٍ؛
“Abagore beza kurusha abandi babayeho n’abazabaho ni Mariam bint Imran na Asia bint Mazaahim na Khadijat bint Khuwayilid na Fatimah bint Muhammad”. [2]
[1] Biharul Anwar, umz 43 urp 13.
[2] Asadu al Ghabah/ ibn Athir, umz 5 urp 537.