Umuco wo gusura amarimbi y’abemeramana

Imam Musa bn Jafar(a.s) yaravuze ati “umuntu udafite ubushobozi bwo kudusura[twebwe ahlalbayt], ajye asura amarimbi y’abemeramana kandi b’abakunzi bacu kugirango yandikirwe ibihembo[thawab] bingana n’ibyo kudusura…”

Gusura amarimbi y’abavandimwe bacu bitabye Imana, ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi kandi bifitiye akamaro yaba uwasuriwe imva ndetse n’uwakoze icyo gikorwa; kuko bishimisha kandi bikanezeza roho z’abitabye Imana kandi uwakoze icyo gikorwa akandikirwa ibihembo by’icyo gikorwa cyiza.

 

Ikinyabupfura n’umuco bigomba kuranga ugiye gusura irimbi cyangwa imva y’umwemera

 

  • Usura agomba kuba afite isuku[wudhu, ghuslu].
  • Ntagomba gukandagira ahahererye umutwe w’uri mu mva.
  • Igihe yinjira mu irimbi, ni byiza ko yinjira ateganye n’ahareba imitwe y’abarishyinguyemo.
  • Gusoma Quran uko ashoboye, ibyiza cyane ni ugusoma Surat Yasin na Surat Tawhiid.
  • Gusabira abitabye Imana, yerekeje uburanga bwe Qibla.
  • Gusoma Quran yerekeye Qibla.
  • Kumena amazi asukuye ku mva.
  • Gutangira isadaka uwitabye Imana.
  • Gukwetura[gukuramo inkweto] akagenza ibirenge kandi akirinda gutera imigeri ku mva.

 

Igihe cyiza cyo gusura irimbi/imva z’abemeramana.

Igihe cyuje ibyiza byinshi cyo gusura amarimbi ni ku gicamunsi cy’umunsi wa kane kugeza izuba rirenze. Mu gitondo cy’umunsi w’ijuma no ku wagatandatu nabwo ni igihe cyiza cyo gusura amarimbi[hagati ya adhana y’isengesho rya al fajiri no kurasa kw’izuba]. Ntabwo ari byiza[ni makruhu] gusura amarimbi mu gihe cy’ijoro.

 

Ibyiza byo gusura amarimbi

  1. Mu gitabo “Kaamil al ziyarat” harimo riwayat igira iti:

Imam Musa bn Jafar(a.s) yaravuze ati “umuntu udafite ubushobozi bwo kudusura[twebwe ahlalbayt], ajye asura amarimbi y’abemeramana kandi b’abakunzi bacu kugirango yandikirwe ibihembo[thawab] bingana n’ibyo kudusura…”

  1. Imam Ridha (a.s) yaravuze ati: “Umuntu uzasura imva y’umuvandimwe we w’umwemera, akahasomera Surat al Qadri[innaa an’zalnahu] inshuro zirindwi, azaba ari mu mahoro n’umutekano ku munsi w’amakuba[umunsi w’imperuka]. Mu zindi riwayat, bavuga ko iki gihembo cyandikirwa na nyakwigendera.
  2. Muri riwayat hajemo ko iyo umuntu agiye gusura imva y’ababyeyi be, ashobora kugaruza ibyo yari yaratakaje bitewe yenda hari nk’ukuri kw’ababyeyi be yaba atarubahirije igihe bari bakiri ku isi, kandi ibyifuzo bye bigasubizwa; iyo abanje gusabira imbabazi ababyeyi be hanyuma agakurikizaho gutanga ibyifuzo bye kuri Allah.

 

Uko gusura imva y’umwemeramana bikorwa.

  1. Uwagiye gusura yegera imva, akarambikaho ibiganza bye.
  2. Agasoma Surat innaa an’zalnahu, nk’uko twabibonye hejuru, ni byiza ko asoma na Surat al Hamdu[al faatihat], ndetse byanashoboka agasoma izindi Surat zituma nyakwigendera agira ibyishimo nka “Yasin, waqiat na Surat al Mulk”.
  3. Kuvuga iyi dua agira ati:

اَلسَّلامُ عَلى اَهْلِ الدِّیارِ مِنَ الْمُؤْمِنینَ وَالْمُسْلِمینَ، اَنْتُمْ لَنا فَرَطٌ، وَنَحْنُ اِن شآءَ اللهُ بِکُمْ لاحِقُونَ

Aslaam alaa ahli diyar minal muminina wal muslimina, an’tum lanaa faratun wa nahnu in chaa Allah bikum laahiquna

“Amahoro abe ku bo muri ubu buturo bw’abemera n’abaislamu, mwaratubanjirije muri uru rugendo kandi ku bushake bwa ALLAH tuzabasanga”

Nk’uko byigishijwe na Imam Sadiq(a.s).

  1. Kuvuga iyi dua, agira ati:

اَللّهُمَّ رَبَّ هذِهِ الاْرْواحِ الْفانِیَةِ، وَالاْجْسادِ الْبالِیَةِ، وَالْعِظـامِ النَّخِرَةِ الَّتى خَرَجَتْ مِنَ الدُّنْیا وَهِىَ بِکَ مُؤْمِنَةٌ، اَدْخِلْ عَلَیْهِمْ رَوْحاً مِنْکَ، وَسَـلامـاً مِنّى.

Allahumma rabba hadhihil ar’waah al faaniyat wal aj’saadil baaliyat wal idhwaamil nakhirat allatiy kharajat mina duniya wa hiya bika muminatun, ad’khil alayhim rawhan min’ka wa salaman minniy

“Nyagasani, mugenga w’izi roho zavuye ku isi, imibiri yashengutse, amagufa yavunaguritse, bapfuye bakwemera, none bagirire impuhwe kandi ubagezeho indamutso yange

Imam Husein (a.s) yavuze ko umuntu wese uzinjira mu irimbi agasoma iyi duwa, Allah azamwandikira ibyiza binga n’umubare w’ibiremwa bye kuva Adam yaremwa kugeza ku munsi w’imperuka.

  1. Gusoma iyi dua agira ati:

بِسْمِ اللهِ الرَّحْمنِ الرَّحیمِ، اَلسَّلامُ عَلى اَهْلِ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، مِنْ اَهْلِ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، یا اَهْلَ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، بِحَقِّ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، کَیْفَ وَجَدْتُمْ قَوْلَ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، مِنْ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، یا لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، بِحَقِّ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، اِغْفِرْ لِمَنْ قالَ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، وَاحْشُرْنا فى زُمْرَةِ مَنْ قالَ لا اِلـهَ اِلاَّ اللهُ، مُحَمَّدٌ رَسُولُ اللهِ، عَلِىٌّ وَلِىُّ اللهِ.

Bismillahi Rahmaani Rahiim, asalaam alaa ahli laa ilaaha illallahu min ahli laa ilaha illallahu, yaa ahla laa ilaha illallahu, bihaqi laa illaha illallahu, kayfa wajadtum qawla laa illaha illallahu, min laa illaha illallahu, yaa laa illaha illallahu, bihaqi laa illaha illallahu, igh’fir liman qaala laa illaha illallahu, wah’shurnaa fiy zumrati man qaala laa illaha illallahu, Muhammad rasulullah, Aliyun waliyyullah.

“Ku izina ry’Imana Nyirimpuhwe Nyiribambe, amahoro kuri bene ijambo “laa illaha illallahu”, aturutse kuri bene ijambo “laa illaha illallahu”, yemwe bene ijambo “laa illaha illallahu”, mu kuri kw’iri jambo ritagatifu “laa illaha illallahu”, ni gute mwabonye ibihembo byo kuvuga “laa illaha illallahu”, ku ijambo “laa illaha illallahu” ubwaryo, Yewe uwo nta wundi ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah, mu kuri kw’ijambo “laa illaha illallahu”, girira impuhwe uvuga ijambo “laa illaha illallahu”, kandi uzatuzurane n’abavuga bati: “laa illaha illallahu Muhmmad rasulullah Aliyun waliyyullah”.

Amir al muminina Aliy (as) yaravuze ati: umuntu wese uzinjira mu irimbi akavuga ubu busabe, Allah azamwandikira ibyiza byinshi kandi byandikirwe n’ababyeyi be”.

Muri riwayat, ku bijyanye no gusura amarimbi, umuco n’ikinyabupfura byavuzwe hejuru, bimwe ni mu rwego rwo kubaha no guha agaciro nyakwigendera, ibindi bikaba ari ibijyanye no kurinda umubano wacu na ba nyakwigendera.

Umuntu yabajije Imam Musa al Kadhwim (as) ati “ese iyo umuntu asuye imva y’umwemera, nyakwigendera arabimenya?” Imam aramusubiza ati “Yego, igihe cyose ari ku mva ye nyakwigendera arabimenya kandi akagira umutuzo, iyo ahagurutse agiye, nyakwigendera asigarana ubwoba mu mva.”

Ikindi kintu gihuza uri mu mva n’uri hejuru yayo, ni ukurambika ibiganza ku mva.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here