Imyanda (najasat)

Imyanda ni ibintu icumi, nabyo ni ibi bikurikira:

1-2) Inkari n’amazirantoki by’umuntu n’iby’inyamaswa ziziririjwe kuribwa zivubura amaraso mu gihe ziciwe imitwe ni najisi. Naho inkari n’amazirantoki by’amafi kimwe n’iby’udusimba duto nk’imibu, amasazi n’utundi nkatwo tutagira inyama ntago ari najsi. Naho ku bijyanye n’ibiguruka ariko bifite inyama ziziririjwe kuribwa, ni ngombwa kwirinda umwanda wazo (ihtiyat wajib).

3) Amasohoro

Amasohoro y’umuntu n’ay’inyamaswa zivubura amaraso iyo ziciwe imitwe ni najisi.

4) Intumbi

Ni inyamaswa yapfuye itabazwe hakurikijwe amategeko ya Islam. Iyo ari inyamaswa ivubura amaraso mu gihe iciwe umutwe ni najisi, bityo ifi mu gihe cyose yapfiriye mu mazi ntiba iri najisi. Amenyo, amagufa amahembe n’ubwoya  by’intumbi itari iy’imbwa n’ingurube  ntago ari najisi. Urugingo rutemberamo amaraso rucitse ku nyamaswa ikiri nzima ikaba ivubura amaraso mu gihe iciwe umutwe, ni najisi. Imibavu n’amavuta n’ibindi nka byo bituruka hanze y’ibihugu bya kislam, iyo wizeye neza ko atari najisi biba bisukuye.

5) Amaraso

Amaraso y’umuntu hamwe n’ay’inyamaswa zivubura amaraso iyo ziciwe imitwe ni najsi, naho amaraso y’amafi n’ay’imibu ndetse n’utundi dusimba nk’utwo ntabwo ari najisi. Amaraso asigara mu nyama z’inyamaswa n’amatungo aziruye kuribwa yabazwe hakurikijwe amategeko ya Islam nyuma y’uko hasohotse ikigero cy’amaraso ya ngombwa, ayo maraso aba yasigaye mu mubiri w’inyamaswa cyangwa itungo ntago aba ari najsi. Amaraso ava mu shinya iyo yivanze n’amacandwe ku buryo amaraso aburizwamo, ntabwo biba impamvu yo kwanduza mu kanwa cyangwa ngo byanduze n’amacandwe ubwayo.

6-7) Imbwa n’ingurube

Imbwa n’ingurube ni najisi ndetse n’amenyo, amagufa, inzara, ubwoya, amajanja ndetse n’ubutote bwabyo ni najisi.

8) Umuhakanyi

Ni umuntu utemera ko Imana ibaho cyangwa wawundi utemera ko Imana ari imwe, hamwe na wawundi ufite imyemerere y’uko umwe mu basigire (Imam) baziranenge b’intumwa y’Imana Muhamad (s) ari Imana cyangwa se akaba yemera ko Imana yigize umwe muri bo. Abakhawarij, nawaswib na babandi bahakana ubutumwa bw’intumwa y’Imana Muhamad (s) bakanahakana kimwe mubyo Islam ishingiyeho nk’isengesho, igisibo n’ibindi, ku buryo uko kubihakana bijyana n’uko bafata intumwa y’Imana nk’umubeshyi, abo bose ni najisi. Abahawe ibitabo nk’abakirisitu, abayahudi, abamajusi kuba ari najisi no kutaba najisi kwabo bifitweho ugutandukana mu banyamategeko.

9) Inzoga

Inzoga aho ziva zikagera ni najisi no kuzinywa ni haram. Kunywa ibindi bisa na zo mu gihe birimo ibishobora gutuma umuntu asinda ni haram ndetse ni na najisi (ihtiyat wajib). Umutobe w’imizabibu wabize ntabwo ari najisi ariko kuwunywa ni haram. Imizabibu yabize nayo ubwayo ni haram ariko ntabwo ari najisi (ihtiyat wajib). Itende, ibitoki, imizabibu yumishijwe ndetse n’imitobe yabyo, ntabwo ari najisi no kubirya cyangwa kubinywa biraziruye kabone n’ubwo waba wabibijije.

10) Ibyuya by’inyamaswa irya najisi.

Ibyuya by’ingamiya yamenyereye kurya umwanda uturuka mu muntu ni najisi, nk’uko no mu zindi nyamaswa ari uko bimeze (ihtiyat wajib).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here