Ivuka ry’umwuzukuru w’Intumwa y’Imana Imam Hassan al-Mudjitabah (as)

Imam Hassan al-Mudjitabah ni mwene Ali mwene Abi Talib…

Yavutse kuri 15 Ramadhan mu mwaka wa 2-3H.Q avukiye i Madina mu gihe cy’ubuyobozi bwa sekuru Intumwa Muhammad (s)

Yavukiye mu muryango utagatifutse mu rugo rwahoragamo abamalayika kuko niho Qur’an yamanukiraga

Yarezwe n’abaziranenge batarangwagaho n’icyaha cyangwa kwibeshya nk’uko Qur’an 33:33 ibihamya

Amwe mu mazina ye y’utubyiniriro ni Abu Muhammad, kariim Ahlu Bayt,… ariko yamenyekanye cyane kuri Al mudjitabah

Intumwa y’Imana Muhammad (s) irimo imuvugaho yaravuze iti:

“Naho kubijyanye n’umwuzukuru wanjye Hassan ni uko mu byukuri we ava muri njye, we ni urumuri rw’imboni zanjye, ni urubuto rw’umutima wanjye kandi ni umuyobozi w’abasore bo mw’ijuru kandi ni ikimenyetso cy’Imana kuri ummat yanjye, itegeko rye ni iryanjye kandi imvugo ze ni izanjye”.

📚Muntaha al A’amal umz 1 urp 219

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here