GHUSLU (KOGA BY’ITEGEKO) MURI ISLAMU

Ghuslu: Ni ukoza umubiri  wose umuntu agamije kubahiriza amategeko ya Allah kandi akabikora kubera we.

1) IBICE BIGIZE GHUSLU

  1. A) Ghuslu y’itegeko (ya wajibu)

1) Ku bagabo n’abagore:

– Ghuslu y’ijanaba (koga igihe afite ijanaba).

– Ghuslu ikorwa igihe umuntu yakoze ku murambo wakonje mu gihe utarozwa.

– Ghuslu ikorerwa uwitabye Imana.

2) Ghuslu y’ihariwe n’abagore gusa:

1) Ghuslu ikorwa igihe umugore avuye mu mihango.

2) Ghuslu ya istihadha :  Istihadha: Ni amaraso aturuka mu mwanya y’ibanga y’abagore twakwitako ari nk’imihango ariko ayo maraso yaza,  ntarenze iminsi ibiri cyangwa se igihe imihango yarengeje iminsi icumi).

3) Ghuslu ikorwa igihe umugore avuye mu bisanza.

  1. B) Ghuslu ya mustahabu:

1) Ghuslu ikorwa bitewe n’igihe runaka.

Urugero: Ghuslu mu ijoro rya lailatul-Qadr,ghuslu yo ku munsi w’ijuma,…

2) Ghuslu ikorwa bitewe n’ahantu umuntu agiye.

Urugero: Gukora ghuslu mbere y’uko umuntu ajya muri Masjidul haram i Maaka cyangwa mu musigiti w’intumwa y’Imana Muhammad (saww), …

3) Ghuslu ikorwa bitewe n’igikorwa umuntu agiye gukora.

Urugero: Ghuslu y’umuntu ugiye gukora igikorwa cy’umutambagiro mutagatifu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here