GHUSLU Y’IJANABAT

Ibituma umuntu agira ijanaba:

1) Gusohokwamo n’amasohoro ku mugabo: Yaba menshi cyangwa make ,yaba asinziriye cyangwa ari maso.

2) Imibonano mpuzabitsina: Yaba yayikoze mu buryo bwemewe nk’umugore n’umugabo bashakanye cyangwa mu buryo butemewe nk’ubusambanyi. Amasohoro yaba yaje cyangwa ataje.

Ibiranga gusohoka kw’amasohoro ku mugabo:

1) Kuba yasohotse bitewe na shahwat (irari)

2) Kuba yasohokanye imbaraga anihuta.

3) Kuba nyuma y’uko asohotse umubiri ucika intege.

1) Ibiziririjwe ku muntu ufite ijanaba.

  1. a) Gukoza umubiri we ku mirongo yera ya Qoran no ku handitse izina ry’Imana. Ni na byiza ko uwo muntu atakora ku handitse amazina y’intumwa z’Imana (a.s), abahanuzi no ku mazina yaba Imamu baziranenge (a.s) ndetse na Fatwima umukobwa w’intumwa.
  2. b) Kwinjira muri Masdjidul Haraam no mu musigiti w’intumwa uri i Madina.
  3. c) Birabujijwe kuguma mu musigiti ariko kuba umuntu yaca mu muryango wawo ugasohokera mu wundi ntacyo bitwaye. Ihtiyat ni uko iri tegeko rikora no kuri haram z’abaimam (aho baruhukiye)
  4. d) Gushyira ikintu mu musigiti.
  5. e) Gusoma ayat ifite sijda y’itegeko.

2) Uko ghuslu ikorwa

Ghuslu ni ukoza umubiri wose umuntu ahereye ku mutwe n’ijosi, ugakurikizaho igihimba.

Ghuslu igabanyijemo ibice bibiri:

1) Ghuslu Tartiibi : Ni ukoza umubiri umuntu ahereye ku mutwe n’ijosi agakurikizaho igice cy’iburyo agasoreza ku gice cy’ibumoso.

2) Ghuslu Irtimaasi: Ni ukubanza ukagira umugambi (niyat) wo gukora ghuslu warangiza ugasimbukira mu mazi menshi ku buryo umubiri wawe wose ugerwaho n’amazi cyangwa ugashyiraho umugambi wo gukora ghuslu ,warangiza ukamanukira mu mazi menshi buhoro buhoro kugeza amazi akurengeye cyangwa ukajya mu mazi wageramo hasi ugashyiraho umugambi wo gikora ghuslu ukinyeganyeza ukabona kuzamuka.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here