Istihadha

Istihadha ni ubwoko bw’amaraso asohoka mu myanya y’ibanga y’abagore akaba asohoka mu gihe kitari ik’imihango. Ayo maraso ntabwo aba ari ay’igikomere cyangwa se ngo abe ari ayo gutakaza ubusugi, nta n’ubwo aba ari ay’ibisanza. Ayo maraso ntabwo asohokana ingufu nta n’ubwo aba ashyushye nkuko ay’imihango aba ameze. Istihadha igabanyijemo ibice bitatu aribyo:

  1. Istihadha nkeya ariyo Qaliil
  2. Istihadha iringaniye ariyo Mutawasit
  3. Istihadha nyinshi ariyo Kathiir

Amoko ya Istihadha

1) Istihadha nkeya ariyo Qaliil: Ni igihe amaraso ari kuza ari macye ku buryo agera ku birinda umugore kwiyanduza (nka cotex,impapuro z’isuku,ibitambaro,…) ariko ntiyinjiremo imbere akagarukira inyuma gusa.

2) Istihadha iringaniye ariyo Mutawasit: Ni igihe amaraso arikuza aringaniye ku buryo ageramo imbere muri bya birinda umugore kwiyanduza, ariko ntahinguke inyuma.

3) Istihadha nyinshi ariyo iri Kathiir: Ni igihe amaraso ari kuza ari menshi ku buryo ageramo imbere muri bya birinda umugore kwiyanduza akanahinguka inyuma.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here