UMWIHARIKO N’IBYIZA BYA SURAT AL-TAWHIID [ubumwe bwa Allah]

✅Surat al-Tawhiid ni isurah ya 112 muri Quran.

✅Surat al-Tawhiid iboneka mu gice [ijuzu] cya 30 cya Quran.

✅Surat al-Tawhiid igizwe n’imirongo [ayah] 4.

✅Surat al-Tawhiid ni imwe mu masurah yamanukiye i Makka.

IMPAMVU YISWE AL-TAWHIID

Al-Tawhiid ni ijambo ry’ururimi rw’icyarabu tugenekerereje mu kinyarwanda risobanuye ubumwe bwa Allah.

Iyi surah yiswe gutya bitewe n’uko umurongo (ayah) wa mbere wayo waje uvuga ku bumwe bwa Allah (swt) nk’igisubizo cy’Intumwa y’Imana Muhammad (s) ku bayahudi bari bamubajije kubirebana n’Imana ye.

IBYIZA BYA SURAT AL-TAWHIID

Bivuye ku mwuzukuru w’Intumwa y’Imana Muhammad (s) Imam Swadiq (as) yaravuze ati:
“Ubwo Intumwa y’Imana Muhammad (s) yari arimo asengera imayyiti ya Sa’ad bn Ma’aadh yavuzeko iyo swala yitabiriwe n’abamalayika ibihumbi mirongo irindwi harimo na Djiblil”.

Nyuma Intumwa yabajije malayika Djiblil iti:
“Ni iki uyu nyakwigendera yakoraga cyatumye mwitabira iswalat ye bene aka kageni?”.

Malayika Djiblil arasubiza ati:
“Uyu muntu igihe cyose yabaga agiye kwicara, guhaguruka, kurira icyurirwa cye, no kucyururukaho no kugenda no kugaruka kwe yasomaga surat al-Tawhiid”.

[📚Majma’ul bayaan fii tafsiir al Qur’an, Umz.10 Urp. 855]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here