UMWIHARIKO N’IBYIZA BYA SURAT AL-KAFIRUUNA [ABAHAKANYI]

✅Surat al-kafiruuna ni isurah ya 109 muri Quran.

✅Surat al- kafiruuna iboneka mu gice [ijuzu] cya 30 cya Quran.

✅Surat al-kafiruuna igizwe n’imirongo [ayah] 6.

✅Surat al-kafiruuna ni imwe mu masurah yamanukiye i Makka.

IMPAMVU YISWE AL-KAFIRUUNA

Al-kafiruuna ni ijambo ry’ururimi rw’icyarabu risobanuye abahakanyi.

Iyi surah yiswe gutya bitewe n’uko umurongo (ayah) wa mbere waje uvuga ku bahakanyi ubwo bamwe mu basengaga ibigirwamana bari batangiye kujya babwira Intumwa y’Imana ko yafata igihe ikajya isenga ibigirwamana byabo noneho na bo nyuma bagafata igihe bagasenga Imana ye (imwe rukumbi Allah swt).

IBYIZA BYA SURAT AL-KAFIRUUNA

Bivuye ku ntumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:
“Umuntu uzasoma surat al-kafiruuna inshuro cumi akanavuga swalawatu muri ubu buryo ALLAHUMA SWALI ALAA NABIYYI AL UMIYYI MUHAMMAD WA AALIHI WA SALLAM inshuro ijana mu gitondo cy’umunsi w’ijuma nyuma y’isengesho rya Asubuh(al fajir) mbere y’uko izuba rirasa Imana izamuha icyo azayisaba cyose.”

Umwakirizi w’iyi nkuru avugako yabigerajegeje maze akabyibonera.

[📚Muntakhab al-khatum urp 528]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here