UMWIHARIKO N’IBYIZA BYA SURAT AL-MASAD [UMURUNGA]

✅Surat al-masad ni isurah ya 111 muri Quran.

✅Surat al- masad iboneka mu gice [ijuzu] cya 30 cya Quran.

✅Surat al-masad igizwe n’imirongo [ayah] 6.

✅Surat al-masad ni imwe mu masurah yamanukiye i Makka.

IMPAMVU YISWE AL-MASAD

Al-masad ni ijambo ry’ururimi rw’icyarabu risobanuye umurunga.

Iyi surah yiswe gutya bitewe n’uko umurongo (ayah) wayo wa nyuma waje uvuga ku murunga uzazirikwa mu ijosi (ku munsi w’imperuka) ry’umugore wa Abu Lahabi wahoraga mu misozi ashaka amahwa yo gusasa mu nzira z’Intumwa y’Imana Muhammad (s) kubera urwango we n’umugabo we Abu Lahabi bari bafitiye intumwa y’Imana(s).

Bivuye kuri ibn Abbas yaravuze ati:
“Rimwe Intumwa y’Imana Muhammad (s) yagiye hejuru y’umusozi witwa Swafa, bitewe n’ijambo ry’intabaza yakoresheje (یَا صَبَاحَاهْ) ryatumye benshi mu baqurayishi bayisanga bayibaza ikibaye nuko irababwira iti:
“Ubu mbabwiyeko mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita, abanzi banyu bashobora kubatera mwabyemera?!”.

Bati:
“yego!”.

Iti:
“Njye ndabizeza ko mfite ubushobozi bwo kubarinda ibihano by’Imana”.

Abu Lahab yahise avuga ati:
“Amaboko yawe niyorame! Asyi we! Ibyo byose ni ukugirango uduhamagarire kukuyoboka gusa!”

Akimara kuvuga atyo nibwo Malayika Djiblil yahise azira Intumwa ayizaniye iyi surah”. [1]

IBYIZA BYA SURAT AL-MASAD

Intumwa y’Imana Muhammad (s) yaravuze ati:

“Umuntu uzimakaza gusoma surat al- Masad, hari ikizere muri njye ko Imana itazamushyira hamwe na Abu Lahabi ku munsi w’imperuka”.[2]

1.[📚Tafsiir Ah-Bayt, umz 18 urp 444]
2[📚Majma’u al Bayaan, umz 10 urp 850]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here