URU NIRWO RUKINGO RUKORESHWA MU KWIRINDA SHAYTWANI!

Bivuye kuri Abu Hamza al Thumal yaravuze ati:

  أتيت باب علي بن الحسين عليهما السلام فوافقته حين خرج من الباب فقال: بسم الله، آمنت بالله، توكلت على الله. ثم قال: يا أبا حمزة، إن العبد إذا خرج من منزله عرض له الشيطان فإذا قال: بسم الله قال الملكان كفيت، فإذا قال: آمنت بالله قالا: هديت، فإذا قال: توكلت على الله ، قالا: وقيت، فيتنحى الشيطان، فيقول بعضهم لبعض: كيف لنا بمن هدي وكفي ووقي. ثم قال: اللهم إن عرضي لك اليوم.
بسم الله، آمنت بالله، توكلت على الله

“Rimwe nari mpagaze ku muryango wa Aliy mwene Hussain (as) ubwo yarimo asohoka iwe, nuko numva aravuze ati:
بسم الله، آمنت بالله، توكلت على الله
BISMILLAH, AAMAN’TU BILLAHI, TAWAKALITU ALALLAHI
(Kw’izina ry’Imana, nemera Imana, kandi niringiye Imana.)

Maze ahita ambwira ngo:
“Yewe se wa Hamza! Mu byukuri iyo umugaragu asohotse iwe ahita akurikirwa na shaytwani!.”

Iyo avuze ati:
-” BISMILLAH , abamalayika bombi (uw’iburyo n’uw’ibumoso) bahita bavuga ngo IMANA IRAGUHAGIJE n’iyo avuze ati AMAN’TU BILLAHI , bahita bavuga ngo MU BY’UKURI WAYOBOWE KU KURI kandi iyo avuze ngo TAWAKAL’TU ALALLAHI bahita bavuga ngo URARINZWE.”

Aho niho Shaytwani yumva acitse intege yarangiza akabazanya na bagenzi be ikibaye bakavuga bati:
“Nonese ubwo nyine twe twakora iki k’uhagijwe n’Imana, wanayobowe nayo kandi urinzwe nayo!”

Nyuma nibwo yahise avuga ati: “Mana Nyagasani nkuragije uyu munsi wanjye!”

[📚Al Kafi, Umz 2, Urp. 541]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here